Ihohoterwa ryo mu bwana ryabagizeho ingaruka bahitamo umwuga w’uburaya

Ushobora kumubonana ingeso n’imyitwarire bidasanzwe, rimwe na rimwe akitwa ikirara, indaya no kubwirwa amagambo amusesereza, ariko wamuha umwanya wo kuganira ugasanga yashenguwe n’agahinda biturutse ku mateka ye yo mu bwana. Bamwe mu bana bakorerwa ihohoterwa mu miryango yabo cyangwa hanze yayo, bakurana ibikomere byo mu mutima, bikzabagiraho ingaruka no mu bukure bwabo. Iyi nkuru ndende iragaragaza ubuhamya bwa Uwiduhaye n’Uwitonze, bamwe mu bagizweho ingaruka n’ihohoterwa bakorewe bakiri abana, bikabaviramo kubaho nabi no kwandura agakoko gatera SIDA.

Aba bagore bombi bavuka mu turere dutandukanye, ariko bakagira ibyo bahuriraho nko kuba barakorewe ihohoterwa n’imiryango yabo bakiri bato, kwandura agakoko gatera SIDA no kuba bombi nyuma yo kubura aho baba no kugira imibereho mibi, barahisemo gukora umwuga w’uburaya. Iri hohoterwa ryababayeho karande kuva mu bwana kugeza bakuze.

Mu nzu y’ibyumba bibiri, Uwiduhaye w’imyaka 23, ahetse umwana, iruhande rwe hari undi mwana w’umukobwa ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 4, bari mu cyumba cy’uruganiriro, bicaye imbere y’imbabura icanye, barimo kota, afite agakoni, aragakubita hasi buri kanya, amarira aramubunga mu maso, asobanura imibereho ye n’ubuzima yanyuzemo. Ati “Amateka yanjye ni maremare ariko ni ay’akababaro gusa, umubyeyi wanjye yanyanze nkiri muto, mbaye mu buzima bubi, banjugunye i Kigali ndi umwana, nsa nk’utagira inkomoko”.

Uwiduhaye ari mu buzima bubi

Uwiduhaye avuga ko yavutse mu 1991 mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rugarika. Ntiyigeze amenya nyina kuko abaturanyi bamubwiye ko yitabye Imana akimara kumubyara. Yamenye ubwenge abana na se na mukase. Avuga ko ubwo yari amaze kugira imyaka itanu, mukase yamukuye iwabo avuga ko amuzanye i Kigali kumushakira akazi. Avuga ko uwo mugore yamugejeje Nyabugogo amusiga ku rubaraza rw’iduka maze aragenda ntiyongera kumubona.

«Bigeze ku mugoroba nari ndi kurira, umugabo umwe araza amfata akaboko anjyana mu rugo rwe, ariko umugore we biramurakaza abwira umugabo we kunsubiza aho ankuye, maze anjyana kubana na nyina utuye mu Gatsata»

Yimyoza, avuga ko uwo umukecuru wamwakiriye akamurera, nawe ari mu bantu bamuteje ibibazo n’ubuzima bubi yahuye na bwo, ariko ko amushimira kuba yaremeye kumurera. “N’ubwo uriya mukecuru na we ari mu banteje ibibazo, ariko niwe wandeze, n’ubu iyo dushonje njyanayo abana akabagaburira”.

Bamushakiye umugabo akiri muto

Uwiduhaye amaze kugira imyaka 16, umukecuru wamureraga yamushakiye umugabo babana mu murenge wa Gisozi, mu buryo butemewe n’amategeko. Uwo yajyaga amukubita n’igihe yari atwite, kugeza ubwo abaturanyi babo bamusabye gusubira iwabo akamuhunga ngo atazamwica. Nk’uko abisobanura, yasubiye iwabo, ariko amaze kubyara umwana we w’imfura, barongera barasubirana. Uwiduhaye avuga ko kumukubita bitahagaze kugeza ubwo uwo mugabo abashinzwe umutekano bamufatanye ibiyobyabwenge baramufunga. Asobanura ko byabaye ngombwa ko asubira kubana na wa mukecuru wamureraga, ariko nyuma y’imyaka ibiri uwo mukecuru yaje kongera kumushakira undi mugabo wari umucumbitsi iwe, wari umaze gutandukana n’umugore we.

Akomeza avuga ko akimara kubana n’uyu mugabo, yajyaga abona buri gihe anywa imiti, yamubaza akamusubiza ko ari imiti y’imvune yagize batarabana.Yungamo ko iyo aza gusobanukirwa ko iyo miti ari igabanya ubukana bwa SIDA, aba yaririnze, akarinda n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 4, yabyaranye n’umugabo wa mbere, waje gusambanywa n’uwo mugabo wa kabiri.

Uwiduhaye ati «Yanyanduje SIDA, akajya anasambanya umwana wanjye w’imyaka 4 nabyaranye n’umugabo wa mbere. N’ubwo bamufunze kubera icyo cyaha, ariko njya nicuza cyane impamvu ntirinze ngo ndinde n’umwana wanjye.»

Uwitonze we yasambanyijwe nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’ababyeyi be

Amaze imyaka 12 mu mwuga wo kwigurisha uzwi nk’uburaya. Atuye mu murenge wa Mubuga, akarere ka Karongi ari naho akorera uwo mwuga avuga ko uburaya bwatangiranye n’ihohoterwa yakorewe n’umubyeyi we babanaga, ko ariko yabuze imbaraga zibumukuramo ngo akore ibindi bimuteza imbere.

Ihohoterwa yakorewe ari umwana ryaramukurikiranye

Ukimukubita amaso, ubona ashobora kuba ari mu kigero cy’imyaka 40, ariko we yivugira ko afite imyaka 28 gusa. Uwitonze nk’uko amazina ye yahinduwe ku cyifuzo cye, ni ingaragu, nta n’umwana afite ariko akora umwuga wo kwigurisha, akaba awukora mu gihe abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nk’uko we abyivugira.

Amateka ye ni yo ntandaro yo kwigurisha

Byatangiye umunsi najyaga kuragira ihene maze imwe muri zo irazimira, aho ngereye iwacu, mama umbyara, arankubita bikomeye anyirukana no mu rugo, njya gucumbika ku musore aransambanya, antera SIDA. Nari mfite imyaka 14”.

Uwitonze avuga ko nyuma y’aho uwo musore amusambanyirije, yasubiye iwabo, ariko nyina wari warashatse undi mugabo, agakomeza kumutoteza no kumubwira ko atamushaka mu rugo rwe. Avuga ko igihe kimwe yaje kurwara araremba, bamujyana kwa muganga kumusuzumisha basanga yaranduye. Ati “Nararwaye ndaremba, bansuzumye basanga nanduye agakoko gatera SIDA. Mama n’umugabo we bahise banyirukana burundu iwacu, njya kubungera, nkajya ndara mu bihuru no mu gasanteri

Uwitonze avuga ko yamaze kwiyakira, ariko akaba atarabasha kubabarira umubyeyi we watumye yandura agakoko gatera SIDA, akabura aho aba akishora mu buraya kugira ngo abone uko abaho. Avuga ko nta mashuri yigeze yiga, ariko ko abonye umuterankunga umukura mu buraya, akamufasha akabona uko yibeshaho, yabuhagarika.

Gakwaya Albert, imphuguke mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu, avuga ko ibikomere by’ihohoterwa umuntu yakuriyemo bimutera kwiheba, bigatuma ahindura imyitwarire, rimwe na rimwe agakora ibidasanzwe muri sosiyete arimo. avuga ko umuntu nk’uyu iyo aramutse ahuye n’abamufasha, bakamuganiriza, bakamuha urukundo yabuze akiri muto, bishobora kumufasha kumenya gukira bya bikomere, bityo akagenda yiyubaka anahindura imyumvire n’imyitwarire.

Bahisemo gukora umwuga w’uburaya

Abaturanyi ba Uwiduhaye bavuga ko ubuzima bwe butameze neza kandi n’ikibazo cye kikaba cyarabaye agatereranzamba. Beyatirisa Mukandayisenga, avuga ko uyu mugore n’abana be bakwiye kwitabwaho by’umwihariko, Leta ikamufasha kuba yahabwa uburenganzira bwe iwabo aho avuka kuko na se aracyariho, bityo akareka kwishora mu buraya, akicara hamwe akarera abana be.

Uwiduhaye avuga ko ubwo yageragezaga gusubira iwabo gusaba se ko yamufasha akamuha aho agondagonda akazu, ngo yaramushwishurije amubwira ko atamuzi. Yiyambaje inzego z’ubuyobozi ikibazo cye nticyakwitabwaho, abona bagiye kuzicwa n’inzara batanagira n’iyo baba ahitamo kwigurisha.

Birababaza kubona nta muntu witaye ku kibazo cyawe. Nk’umubyeyi birababaza kubona umwana ashonje, anyagirwa, udafite icyo kumukorera. Uburaya nkuramo amafaranga y’intica ntikize, ariko byibura abana bakabona igikoma cyo kunywa, nkabona n’ayo nishyura aka karuri turimo.” Uwiduhaye

Centre ya Mubuga mu karere ka Karongi

Musoni Edouard, ni umugabo Family Magazine yasanze mu kabari aho yasangira n’Uwitonze, atangazwa no kumva ubuzima Uwitonze yanyuzemo nuko agira ati “Ubu nguye mu kantu! Najyaga nibaza icyatumye umugore mwiza w’igishongore nk’uyu yicuruza muri ubu buryo. Ntunguwe kandi no kumva ibyago byamukururiya. Kwemera ko abana n’ubwandu biragoye, ariko ubwo abyivugira niko buriya bimeze.”

No muri iki gihe abana bamwe baracyahohoterwa

N’ubwo aba bakuze bagahurirwaho n’ingaruka zituruka ku ihohoterwa bakorewe bakiri bato, no muri iki gihe haracyari abana bahohoterwa mu miryango yabo, basambanywa bikagirwa ibanga ariko bikabasigira ibikomere mu mutima, bizabagiraho ingaruka bakuze.

Mu kiganiro na Family Magazine, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Hon Esperance Nyirasafari, yavuze ko ababyeyi bakwiye kugaruka ku nshingano zabo bakamenya ko uburere bw’abana buri mu maboko yabo. Yongeyeho ko ihohoterwa mu miryango rigira ingaruka ku muryango, ariko by’umwihariko rikagira ingaruka zikomeye ku bana. Avuga ko bafite gahunda yo gushyira imbaraga mu kwigisha ababyeyi kumenya no kubahiriza inshingano zabo za kibyeyi.

Itegeko no 54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera; mu ngingo ya ryo ya 19, riteganya ko imibereho bwite y’umwana irindwa n’itegeko bikurikije icyiciro agezemo. “Birabujijwe kubangamira umwana mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu mibereho bwiye ye, bigamije kumwambura icyubahiro no kumutesha agaciro”. Naho mu ngingo yaryo ya 24, umwana wese afite uburenganzira bwo kugira umuryango avukamo, abamo, akuriramo kandi abyirukiramo, umurinda ku buryo bwose, ukamugaragariza urukundo kugira ngo yisanzure.

Ibi kandi hari na bamwe mu bagabo bagaragaza imyitwarire idasanzwe ituruka ku bikomere n’ihohoterwa bahuye na ryo mu bwana. Gusa kugeza ubu nta mibare ifatika igaragaza abagabo n’abagore bagizweho ingaruka n’ihohoterwa ry’igihe kirekire bakorewe n’imiryango yabo mu bwana bwabo, bikabatera kugira imyitwarire idasanzwe muri sosiyeti.

Peace Hillary

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos