Ihohoterwa ryamukururiye uburwayi yishora no mu buraya

Amaze imyaka 12 mu mwuga wo kwigurisha uzwi nk’uburaya. Atuye mu murenge wa Mubuga, akarere ka Karongi ari naho akorera uwo mwuga avuga ko uburaya bwatangiranye n’ihohoterwa yakorewe n’umubyeyi we babanaga, ko ariko abonye ubushobozi yawuvamo agashaka ubundi buryo yabamo yiteza imbere.

Ukimukubita amaso, ubona ari umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, ariko we yivugira ko afite imyaka 30 gusa. Uwitonze nk’uko amazina ye yahinduwe ku cyifuzo cye, ni ingaragu, nta n’umwana afite ariko akora umwuga wo kwigurisha, akaba awukora mu gihe abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nk’uko we abyivugira.

Mbana n’ubwandu, hari abagabo mbibwira tugiye kuryamana, bakansubiza ngo na njye sinari niyanze, maze bagakorera aho.” Uwitonze avuga ibi, avuga ko na we nta kundi yabigenza, ko aba akeneye amaramuko kandi atagira iyo aba, aba ashaka n’udufaranga yishyura icumbi, bityo akemerera abo bagabo bakaryamana nta gakingirizo bakoresheje.

Amateka ye ni yo ntandaro yo kwigurisha

Byatangiye umunsi najyaga kuragira ihene maze imwe muri zo irazimira, aho ngereye iwacu, mama umbyara, arankubita bikomeye anyirukana no mu rugo, njya gucumbika ku musore amfata ku ngufu, antera SIDA. Nari mfite imyaka 16”.

Uwitonze avuga ibyo azunguza umutwe, akavuga ko iyo abyibutse yumva yasara, bityo akanivumbura akanga kunywa ibiti, ababikira bo ku ivuriro yivurizaho bakaba ari bo baza kumwinginga, bakamuhumuriza, akabona gukomeza imiti.

Uwitonze ahagaze, ni umugore w’ikimero, ushinguye muremure, avuga ko nyuma y’aho uwo musore amusambanyirije, yasubiye iwabo, ariko nyina agakomeza kumubwira ko atamushaka. Nyina wari waramaze gushaka undi mugabo, yakomeje kumutoteza nk’uko Uwitonze abivuga, maze igihe kimwe arwaye bamujyana kwa muganga kumusuzumisha basanga yaranduye. Aragira ati “Mama umbyara yakomeje kuntoteza kugeza umugabo ubwo umugabo we yanjyanaga kwa muganga basanga naranduye, bahita banyirukana burundu iwacu, njya kubungera.”

Musoni Edouard, ni umugabo FAMILY MAGAZINE yasanze mu kabari aho yasangira n’Uwitonze, atangaza ko nta muntu wapfa kumenya ko Uwitonze abana n’ubwandu. Aragira ati “Uyu mugore ni igishongore rwose, ubonye uyu mubiri we ntiwakwemera ko abana n’ubwandu, ariko ubwo abyivugira niko buriya bimeze.”

Uwitonze avuga ko yamaze kwiyakira, ariko akaba atarabasha kubabarira umubyeyi we watumye yandura agakoko gatera SIDA, akabura aho aba akishora mu buraya kugira ngo abone uko abaho. Avuga ko nta mashuri yigeze yiga, ariko ko abonye umuterankunga umukura mu buraya, akamufasha akabona uko yibeshaho, yabuhagarika.

Nk’uko Musoni Edouard yabitangarije FAMILY MAGAZINE, hari abagore n’abakobwa benshi bigurisha ariko bakabigira ibanga ntibavuge ibibazo bafite, bigatuma badafashwa, ahubwo bagakomeza gukwirakwiza agakoko gatera SIDA.

Muri uyu murenge wa Mubuga, mu gasanteri ko mu Ryaruhanga, hagaragaramo abagore bakuze n’abakobwa bakiri bato bigurisha ku manywa y’ihangu.

Peace Hillary

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos