Muhanga :Abana b’abakobwa babyara bakiri bato ntiborohewe no kurera nabo bakirerwa

Bamwe mu bana babyariye iwabo bari munsi y’imyaka 18 bavuga ko bahuye n’ubuzima bubi, aho bafata inshingano zo kurera abo babyaye mu gihe na bo baba bakirerwa. Ibi byatumye bakanguka bafata ingamba zuko bitazasubira. Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko ubukangurambaga burimbanije mu gukemura ikikibazo.

Ingabire Tuyishimire Raissa atuye mu murenge wa Nyamabuye, kuri ubu afite imyaka 16, akaba yaratwaye inda afite imyaka 14 ubwo yajyaga gusura umwe mu muryango w’inshuti z’iwabo, ku Gisenyi umuhungu waho w’imyaka 23 akamutera inda. Ingabire avuga ko hashize amezi 4 atazi ko atwite ababyeyi be bamujyana kwa muganga akaba aribwo abimenya. Umuhungu wamuteye inda ngo yabanje kubihakana nyuma aza kubyemera akatirwa imyaka 10 y’igifungo.

Ingabire avuga ko umwana ukiri muto agomba kwirinda ibishuko akaguma mu buzima iwabo babayemo ngo nubwo baba barya biyushye akuya ntaharanire iby’umwana w’umukire kuko ngo abenshi babashukisha ibintu bihenze harimo telefone nziza, imyenda myiza ndetse n’imodoka cg kumwishyurira amashuri. Abandingo ni abakundana bagaterwa inda n’inshuti zabo bose bakiri bato. Anongeraho ko umwana w’umukobwa agomba kwirinda igishuko icyo aricyo cyose kuko kubyara utagejeje igihe bikwicira ubuzima nko gutakaza amashuri ndetse ukarera umwana nawe ukirerwa.

Ingabire ntagira inama abana b’ bakobwa gusa ahubwo ngo ababyeyi bagomba kuganiriza abana babo ntacyo basize, kandi mu bushobozi bwabo ntibime umwana icyo abasabye kuko abana benshi batwara inda bakurikiranye ibyo ababyeyi babo batabahaye, baba batagifite bakabagira inama bakabasobanurira ko kutakibaha atari uko babanze ahubwo aruko kidahari kandi batagomba kugishakira mu bagabo cyangwa abasore. Ikindigi komeye ngo ni ukwereka abana urukundo bakareka kubatoteza. Ngo iyo bahuye n’ubabwira ko abakunda bumva bibatunguye bakamwumva vuba bakagendera kuri urwo rukundo bakabakoresha imibonano mpuzabitsina.

Si Ingabire wenyine wasamye akiri muto
Mukeshimana Yvette atuye mu murenge wa Nyabinoni yatewe inda n’umuhungu biganaga muri nayini (9years basic education) bombi bafite imyaka17. Umukobwa yaretse ishuri n’umuhungu ararireka ajya gukorera amafaranga ngo abone igitunga umwana. Mukeshimana avuga ko kurera umwana nawe ukiri umwana birushya ko inama yagira abana b’ababakobwa ari ukwifata cyangwa se bagakoresha agakingirizo.

Uwizeyimana Clarisse atuye mu murenge wa Cyeza yatwaye inda afite imyaka 15 aho yaravuye mu ishuri kubera ubukene akajya gukora akazi ko mu rugo.
Uwizeyimana avuga ko mu gipangu yakoragamo harimo umusore waruvuye mu buroko kucyaha cyo gufata ku ngufu nawe akamufata ku ngufu agiye gukaraba .Agahita amutera inda, akamubuza kubivuga amubwira ko azamufasha, ndetse amugira inama yo kuva muri Kigali agasubira iwabo akaba ariho azajya amufashiriza.

Uwizeyimana n’agahinda kenshi amarira amutemba mu maso aragira ati« ndi hafi kubyara kuko atariyarigeze anampamagara ngo ambaze amakuru, naramuhamagaye arambwira ngo sinjye utera inda jyenyine , nyuma nkamuhamagara bikanga. » Uwizeyimana agira inama abana b’abakobwa kutizera abahungu, ahubwo ngo igihe bagize ikibazo nkicye bajya bahita babimenyesha ubuyobozi bugakurikirana ababafashe ku ngufu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga mu guhashya inda zitateguwe
Mukagatana Fortunée, umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga ntavuga imibare y’abakobwa babyariye iwabo uko ingana ariko yemeza ko imibare igenda yiyongera kurushaho. Ngo icyo bakangurira urubyiruko muri rusange ni ukubanza gutekereza niba umwana bagiye kubyara akenewe kandi bafite ubushobobozi bwo kumwitaho kuko ngo usanga aribo benshi bugarijwe n’ubukene basaba mutuelle z’abana. Ikindi ngo ni ugukangurira urubyiruko kumenya uburenganzira bwabo bakamenya itegeko ribarengera mu gihe bahohotewe.

Mukagatana anavuga ko bagenda bafata aba bakobwa babyaye akaba aribo bagenda bigisha abandi bahereye ku bibazo bakuye mu gukora imibonano mpuzabitsina. Ndetse ngo bakomeje ubukangura mbaga ku miryango kuko usanga hari abakobwa baterwa inda n’abagabo bafite ingo.

Umukunzi Médiatrice

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

One thought on “Muhanga :Abana b’abakobwa babyara bakiri bato ntiborohewe no kurera nabo bakirerwa

  • August 29, 2017 at 7:31 pm
    Permalink

    Mwakoze ku nkuru nk’izi.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos