Uko wakoresha indimu na persil mu gusukura impyiko

Persil ni ikimera cyiza gifite byinshi kimarira umubiri harimo no kuwufasha gusukura impyiko.

Ubusanzwe usanga abantu benshi bakunda persil kubera impumuro yayo nziza, ariko si icyo gusa kuko uramutse uyivanze n’umutobe w’indimu wagira impyiko zisukuye dore ko imyanda mu mpyiko ariyo ituma zirwara kandi ari zimwe ngingo z’ingenzi zigize umubiri wa muntu.

Reka tubanze turebe umumaro wo gusukura impyiko
Gusukura impyiko ntabwo ari igikorwa tugomba kwiha gukora nyuma y’igihe runaka ahubwo bigomba kuba akamenyero kacu ka buri munsi mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza.

Iyo impyiko zisukuye zikaba zikor aneza rero bituma umumaro wazo wo gusukura amaraso yakurwamo imyand ayakozwe n’umubiri. Ese bigend abite iyo icyo gikorwa kidakorwa neza nkuko bikwiye iyo hari imyanda myinshi mu maraso y’umuntu nta kindi gikurukiraho usibye uburwayi butandukanye buterwa n’iyo myanda.

Nkuko rero bizwi ko aho kwivuza wahitamo kwirinda mbere, ni ingenzi ko wirinda uburwayo buturutse ku mikorere mibi y’impyiko ukoresheje ibimera byoroheje nka persil n’indimu ndetse ukanubahiriza izindi nama zirimo :

  • Kunywa amazi ahagije
  • Kugabanya ibiribwa n’ibinyobwa byahinduwe ukundi
  • Gusimbuza proteins wakuraga mu nyamaswa ukazikura mu bimera
  • Kwirinda umunyu mwinshi, isukari nyinshi n’inzoga
  • Ibimenyetso bigaragaza ko impyiko zawe zidakora neza
  • Ibara ry’inkari zawe niba zahindutse bnka coca cyangwa ikawa icyo gihe uba ugaragaz ako zidakora neza nubwo waba wumva ko nta kindi kibazo ufite
  • Kugira umuvuduko uzamuka w’amaraso
  • Kubabara umugogo wo hasi
  • Kugira inyota nyinshi
  • Gushaka kwihagarika cyane
  • Kubyimba ibitsitsino cyangwa amaso
  • Umunaniro udasobanutse Gusa ibi bimenyetso bishobora no kuba ari iby’ubundi burwayi ariko ubonye nka bibiri cyanwg ase bitatu byose icyarimwe ni byiza ko wabanza ukager akwa muganga hakiri kare.

Ni gute rero persil n’indimu bikoreshwa mu gusukura impyiko ?

Persil
Persil ni antioxidant ifasha mu gusubiranya uturemangingo tw’impyiko ikab ainoroshya imikorere yazo

Persil kandi ikize kuri minereaux nazo ziwiho kuba zikenewe cyane n’impyiko aho zifasha mu gusukuramo imyand an’amavuta aba arimo

Persil na none ikize kuri betacarotene, chlrophyl na vitamin C bizwiho kurind ainfections, ibibyimba no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri

Persil inagabanya umuduko ukabije w’amaraso ushobora kub aintandaro y’imikorere mibi y’impyiko

  1. Indimu
  2. Indimu nayo Ifasha udutsi duto dutwara amaraso mu mpyiko gukora neza
  3. Indimu kandi inakenye kuri sodium ikaba ikize kuri potassium ariyo nziza ku mpyiko. Rimwe na rimwe uzasanga hari abanganga bagira inama abantu bafite ibibazo by’impyiko gusimbuza umutobe w’indimu umunyu usanzwe.

Uko umutobe wa persil n’indimu bitegurwa

  • Uzafata udushami dutanu ( 5) twa persil udusukure neza udushyire mu isafuriya usukemo amazi litiro imwe . Bitereke ku ziko ureke bibire
  • Yungururura neza ubundi ukamuriremo umutobe w’indimu 1
  • Uyu mutobe uwunywaho kane ku munsi unywa akarahure kamwe

Wajya ugitegura kabiri cyanwga se inshuro imwe mu cyumweru ubundi ugasukura impyiko zawe neza tutirengagije ko hari n’indi mimaro gifite irimo gutuma igogora rikorwa neza, kongera imbara umubiri ndetse kikanafasha abafite uburwayo bwo kubura amaraso

source:

Gracieuse Uwadata

agasaro.com

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos