UNICEF Rwanda igiye gutanga inkunga mu gukumira imirimo ivunanye ku bana

UNICEF, ishami ry’umuryango w’abibumbye  ryita ku bana, ishami ry’ u Rwanda rigiye gutangiza gahunda yo gukumira imirimo ivunanye ikoreshwa abana. Ibi bikazakorwa ku bufatanye n’ibigo bya leta bitandukanye nka NAEB, MIGEPROF, MIFOTRA na MINALOC .

Ku ikubitiro kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kanama 2017, UNICEF yagiranye amasezerano na NAEB, ikigo kigihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi. Aya masazerano akaba azibanda ku bijyanye n’ubujyanama na tekiniki mu gukomeza gushimangira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana by’umwihariko abakoreshwa imirimo ivunanye ifitanye isano n’imirima y’icyayi.

Muri uyu muhango witabiriwe na Bwana Tedy Maly uhagarariye UNICEF MU Rwanda, Madame Sandrine URUJENI, umuyobozi wungirije wa NAEB, Bwana Francois KARAMAGA, umuyobozi w’amakoperative y’icyayi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, hagarutswe ku buryo usibye gukumira abana batarageza imyaka 18 y’amavuko kuza gukora mu mirima y’ibyayi ko ahubwo hananozwa ku buryo ababyeyi bakoramo bafashwa kwita ku bana baba bakiri bato hashyirwaho irero hafi y’imirima y’ibyayi kugiranago n’abo bana bakiri bato ubuzima bwabo bwitabweho mu gihe kandi n’ababyeyi bakomeze imirimo.

Mu ijambo rye Bwana Tedy Maly, umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda yatangaje ko bashyize imbaraga mu gukorana na Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu bikorwa byo guharanira ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa harindwa imirimo ivunanye baba bakoreshwa, mu ho guhera rero hakabamo no mu gukorana n’inganda z’icyayi.

N’aho Madame Sandrine URUJENI wari uhagarariye NAEB muri uyu muhango we yatangaje ko uyu mushinga watangirijwe ku kwita ku bana bakoreshwa mu cyayi uzagezwa no mu zindi nzego zirimo iza Leta n’iz’abikorera.

Yagize ati “NAEB ikorana na ba rwiyemezamirimo n’abakora mu cyayi. Inshingano yacu ikomeye ni ukurinda uburenganzira bw’abakozi ariko twibanda ku bana n’abagore dukora ubuvugizi dusaba ko boroherezwa mu mikorere. Iyi mikoranire na UNICEF izafasha mu kuzamura ireme ry’ubuhinzi bw’icyayi n’imikorere ibereye abakozi.”

Ku ruhande rw’abahinzi b’icyayi Bwana Francois KARAMAGA wari ubahagarariye, yagize ati “Tumaze imyaka igera kuri itatu twiga ku kibazo cy’abana bakoreshwa mu mirimo mibi ariko cyane ikorerwa mu cyayi aho twagerageje gushyira imbaraga nyinshi duhangana n’uko nta bana bakongera kugaragaramo. Hari imirima y’abahinzi ku giti cyabo n’iba ifatanye ihuriweho abanyamuryango, iyi ni nayo ikoresha abakorera amafaranga. Aha abana twabakuyemo kuko uri munsi y’imyaka 18 adashobora gusoroma icyayi. Ikibazo kigihari ari nacyo ubu bufatanye hagati ya NAEB na UNICEF buzafasha ni ugukemura ikibazo cy’ababyeyi baza gusoroma icyayi bafite abana bato.”

Kugeza ub mu Rwanda habarirwa inganda 15 z’icyayi n’amakoperative 19 aho abenshi mu bayakoramo baba abakora mu nganda n’abasoroma ari ababyeyi usanga bafite abana, abatwite n’abonsa. Mu gihe cy’imyaka isaga ibiri abana 850 bakuwe mu mirimo yo gukora mu cyayi, muri bo 520 bigishijwe imyuga irimo kubaza, gusudira, kudoda no kuboha n’iyindi.

Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya leta y’URwanda binyuze mu bigo byayo bitandukanye hamwe na UNICEF, akaba yitezweho gufasha mu kurushaho kurinda abana gukoreshwa imirimo ivunanye nk’uko bisanzwe muri gahunda ya leta.

Yvan NGABIWE

 

 

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos