Mu gihe cy’amezi abiri, Polisi yahaye amashanyarazi abarenga ibihumbi bitatu.

Kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena uyu mwaka, Polisi y’igihugu imaze guha imiryango ibihumbi bitatu na Magana ane amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Nk’uko tubikesha inkuru yasohotse ku rubuga rwa polisi y’igihugu muri iki gitondo, ngo imiryango yagezweho n’ayo mashanyarazi iri mu turere dutandukanye tw’igihugu nk’aho mu karere ka Rwamagana ahitwa Nyakariro muri Gatare habereye umuhango waherewemo imiryango igera ku ijana n’umunani iyo nkunga.

Muri uyu muhango  wahurije hamwe abagera ku bihumbi bibiri, wanitabiriwe kandin’abayobozi batandukanye barimo ACP Theos BADEGE umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Mayor wa Rwamagana Bwana Rajab MBONYUMUVUNYI hamwe n’umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba  ACP Dismas RUTAGANIRA, usibye gutanga inkunga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuri iyo miryango hanatanzwe inka kuri imwe muri yo.

Umubyeyi Concilia KABARINDA w’imyaka mirongo itanu y’amavuko, umwe mu bahawe inkunga yagize ati “: Murirebera namwe, ubu nagejejweho amashanyarazi, ndetse nahawe n’inka. Ubu sinkibarizwa mu bukene na gato. Ntangiye kwishimira umusaruro uva mu bufasha bwa polisi y’igihugu. Ndabasha kubona amata ndetse n’ifumbire ku buryo n’umusaruro uva mu buhinzi ugiye kwiyongera.”

 

N’aho ku bwa bwana Callixte MUTEZIMANA, undi mugenerwabikorwa w’iyi nkunga ya polisi y’igihugu yunzemo ko mu gace kabo ka Gatare abagizi ba nabi bitwikiraga umwijima bakajujubya abaturagi. Yagize ati” Turashimira cyane polisi y’igihugu, ubu ibisambo byajyaga bitwibira amatungo byabicitseho kuko ubu buri hamwe harabona, bitinya ko ku bw’urumuri byafatwa byoroshye cyane.”

K’ubw’ubuyobozi bwa Gatare ho , ngo aya mashanyarazi yafashije cyane mu kwihutisha iterambere cyane cyane mu itumanaho nk’aho abaturage batagikora ingendo ndende bajya gushaka uko basharija telephone zigendanwa kuko amashanyarazi yabegerejwe, ibi bikanatuma ihanahana ry’amakuru n’ubuyobozi cyane cyane ku bibazo by’umutekano n’ubutabazi ryihuta nk’uko byatangajwe na Bwana Francois UWIZEYIMANA umuyobozi wa Gatare.

Uyu muyobozi kandi yakomeje ashimira polisi y’igihugu muri rusange ku bikorwa byayo by’umutekano bikomeje guca burundu ibyaha bitandukanye, aho yatanze urugero rw’icika ry’ikiyobyabwenge cya kanyanga cyari gikomeje guteza umutekano muke muri kariya gace. Yanasezeranyije kandi abari aho ko ku bufatanye n’abaturage hagiye gukomeza kunozwa ibikorwa by’irondo ndetse no gutangira ku gihe amakuru k’icyahungabanya umutekano icyo ari cyo cyose.

Mu ijambo rye, ACP Theos BADEGE yasobanuye ko kuba polisi iri gutanga amashanyarazi ku baturage, ari imwe muri gahunda yayo yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yakomeje ashimira abaturage ba Gatare uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha anasaba gukomereza aho barwanya icyahungabanya umutekano cyose.

Yanabasabye kandi kujya baganira ku byaha bikorerwa mu ngo nk’inzira yo kubikumira ndetse bagendera kure ibiyobyabwenge nk’imwe mu ntandaro y’ibyo byaha. Yagize ati” Kwangiza no gukoresha ibiyobyabwenge, ntibihungabanaya guha uburenganzra bw’ibanze bwa muntu ahubwo binadindiza bikomeye iterambere ry’igihugu muri rusange”

Ku ruhande rwe Mayor wa Rwamagana Bwana MBONYUMUVUNYI, yashimye ubu bufatanye hagati ya polisi n’abaturage, anasaba ko bitarangirira gusa ku bikorwa by’umutekano ahubwo byanakomereza mu zindi gahunda zo kubaka igihugu. Yagize ati: “Mu bihe byashize abaturage ba Gatare babagaho mu bwigunge, mu mwijima, nta mashanyarazi, ariko ubu abantu babasha kugenderana, bagakora gahunda zabo batikanga ijoro. Iki rwose ni ikimenyetso cy’iterambere.”

Polisi y’URwanda imaze kumenyerwa cyane no mu bikorwa by’iterambere b’itandukanye aho ifatanya n’abaturage mu kurushaho kunoza imibereho yabo ndetse no kubaka igihugu. Ibyamamaye cyane kugeza ubu akaba ari ibikorwa bya polisi bikorwa mu cyumweru cyihariye cya polisi, Police Week.

Yvan NGABIWE

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos