Imyaka 45 irashize hagabwe igitero ku bakinnyi ba Israel I Munich

Muri Nzeri  1972 ubwo I munich mu Budage bw’Uburengerazuba  haberaga imikino olempike, hagabwe igitero ku kipe ya Israel, abakinnyi bafatwa bugwate, hicwa abagera kuri 11.

Iki gitero cyagabwe n’ itsinda ry’ibyiihebe bikomoka muri Palestine ryitwaga Black September. Muri iki gitero bari bise Iqrit na Biran, amazina y’uduce two muri Palestina twari twarirukanwemo abaturage  n’ingabo za Isarel mu w’1948,  Ibi byihebe byatangiye bisaba irekurwa ry’imfungwa 234 zari zifungiye muri Israel ndetse na Andreas Baader na Ulrike Meinhof, abaterankunga buriya mutwe bari bafungiye mu Budage.

Mu bari bayoboye kino gitero, harimo Luttif Afif wakomokaga kuri nyina w’umuyahudi na se  wari umwarabu w’umukirisitu. Uyu Luttif Afif akaba yari amaze igihe atuye mu Budage ndetse ngo  yanabanaga n’umudagekazi,  ngo akaba kandi yari anafite abavandimwe babiri bari bafungiye muri Israel.

Ubwo bafataga bugwate abakinnyi, ibi byihebe byahise byicamo babiri, ubundi bitwara abandi icyenda. Nyuma y’amasaha 21, inzego z’umutekano mu Budage zagabye igitero cyo kubohoza abo bakinnyi, ariko ku bw’ibyago abandi bakinnyi icyenda nabo ibyihebe birabica. Ndetse iki gitero cyanaguyemo umupolisi w’umudage

Muri iki gitero kandi batanu mu byihebe bahise bahasiga ubuzima, abandi batatu barafatwa barafungwa baza gufungurwa nyuma y’ukwezi ubwo ibindi byihebe byafataga bugwate abagenzi bari mu indege Luthhansa, Flight 615 yavaga I Damas muri Syria yerekeza I Fankfurt mu Budage bigasaba ko barekurwa.

Abo barekuwe ariko ngo nabo baje kwicirwa mu bitero byiswe na Leta ya Israel umujinya w’ Imana (Operation Wrath of God), ibi akaba ari ibitero byagiye bigabwa ku muntu wese wagize uruhare mu bwicanyi bw’ I Munich.

Umuyozi wa komite olempike yihanganisha Romano na Ankie Spitzer, bamwe mu bapfakajwe na kiriya bitero.

Mu mwaka ushize ku itariki ya 3 Kanama, iminsi ibiri mbere y’uko imikino Olempike itangira i Rio de Janeiro muri Brezil, nibwo komite mpuzamahanga y’imikino olempike yunamiye ikanaha icyubahiro bwa mbere abaguye mu gitero cy’I Munich

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos