Abaturiye umuhanda Kivu Belt barashima ibyiza wabazaniye

Umuhanda Kivu Belt uherutse kuzura mu burengerazuba bw’U Rwanda umaze guhindura byinshi ku mibereho y’abawuturiye.

Kivu Belt ifatira ku muhanda Musanze-Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba, ukambukiranya uturere twa Rutsiro, Karongi ukagera muri Rusizi unyuze mu karere ka Nyamasheke, twose two mu ntara y’uburengerazuba

Ubwo twasuraga uyu muhanda twaganiriye n’abaturage bakora imirimo itandukanye mu mirenge iwuturiye badutangariza impinduka wazanye mu mibereho y’abo.

Igice kinini cyawo gica ku kiyaga cya Kivu

Dusengimana Valente umwe mu bacukuru inzira z’amazi z’uyu muhanda, ni umusore w’imyaka 24, atangaza ko benshi mu rubyiruko batari bafite icyo bakora bungukiye mu bikorwa by’ubuyede ndetse n’indi mirimo kuri uyu muhanda. ngo bahembwa 1500 ku munsi, we ubwe  akaba ngo yarabashije kwiyubakira inzu.

Naho Nizeyimana Lazaro, umumotari ukoresha uyu muhanda, atubwira ko amafaranga bakoreraga ku munsi yiyongereye.

Yagize ati “Nakoreraga ibihumbi bitanu, nabwo hakaba igihe byanga nk’imvura yaguye ariko ubu na cumi na bibiri bijya bigera kuko nk’uva Rubavu aza ino akenshi yifatira moto ngo yihute, ibintu bitashobokaga mbere.

Ku ruhande  rwa Ubuzake Jean De Dieu, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kivumu, avuga ko ibikorwa by’ubuhahirane hagati y’abaturiye Kivu Belt byiyongereye, uwo muhanda ukaba woroshya ubushabitsi butandukanye cyane cyane iby’ubwikorezi.

Umuhanda Kivu Belt wambukiranya uturere dutanu, ni umushinga watangiwe mu 2010, wubatswe mu byiciro bitandukanye, ufite ibirometero 186 ukaba witezweho koroshya ubuhahirane n’ubukererarugendo, dore ko igice cyawo kinini kigendera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos