Rugerero: amazu y’abacitse ku icumu banyagirwaga ari kuvugururwa

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari kuvugururirwa amazu nyuma yo kugaragaza ko yangiritse bikabije.
Ni amazu yubatswe mu mwaka wa 2000 ariko yubakwa nabi na rwiyemezamirimo wahawe isoko, bidatinze atangira kwangirika inkuta n’ibisenge.


Madamu Emerence, umwe mu bayatuyemo, avuga ko yari amaze kwangirika bikabije, ku buryo bitari byoroshye kuyaturamo batekanye.
Ubuyobozi nyuma yo kugaragarizwa kino kibazo bukaba bwarafashe umwanzuro wo gukuraho ayari ahari ahubwo hakubakwa andi anajyanye n’aho iterambere ry’igihugu muri rusange rigeze.
Habiyaremye Abdulkharim, ukuriye Ibuka muri uyu murenge avuga ko ivugururwa ry’ uyu mudugudu ryari rikenewe ariko kuba amazu atari kurangira ngo ashyikirizwe abayubakirwa biri kubashyira mu bindi bibazo.
Yatanze urugero rw’ uko ubwo ubuyobozi bwatangizaga ivugurwa ry’aya mazu byabaye ngombwa ko abayabagamo bimuka bagash ka aho baba, ariko igihe cy’ amezi atandatu bari bahawe cyamaze kurenga ku buryo bamwe muri bo bagowe n’ amafaranga y’ ubukode bw’ amazu bari bagiye kuba bacumbitsemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rugerero Madam Jeannette UWAJENEZA  atangaza ko ibikorwa byo kuvugurura uyu mudugudu birimbanyije, hakaba mu murenge wose hateganyijwe kubakirwa imiryango ijana, byagaragaye ko ifite icyibazo cy’ ahokuba.
Uyu mudugu w’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatuts ibafite ibibazo by’amacumbi, mu murenge wa Rugerero uri kubakwa ku nkunga ya FARG ibinyujije mu Karere ka Rubavu, bikaba biteganyijwe ko amazu azaba yamaze kuzura bitarenze mu Kuboza uyu mwaka.

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos