Ihohoterwa mu ngo rirakomeje mu karere ka Rutsiro

Bikunze kumenyerwa ko abagore ari bo akenshi bibasirwa n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Mu karere ka Rutsiro ho, hari abagore n’abagabo bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye. Kutubahana, gucana inyuma no kwikubira umutungo, biza ku isonga mu bitera amakimbirane n’ihohoterwa hagati ya bamwe mu bashakanye batuye mu karere ka Rutsiro.

Aho ari gucururiza inkweto mu isoko rya Musasa, mu karere ka Rutsiro, ubwo yari abonye umunyamakuru, Bayavuge Jacques azamura ijwi riranguruye ati “Abagabo twarashize, abagore baradukubita, baraduhohotera”.

Ibi abihurizaho na Uwitonze Herena, wemeza ko abagabo bahohoterwa, avuga ko akenshi biba igihe umugabo yatinze gutaha, yanywereye amafaranga akayamara, umugore agafata icyemezo cyo kumufungirana hanze akaba ariho arara. Yongeraho ko n’abagore bahohoterwa kuko bimwa ijambo mu ngo zabo. Avuga ko bamwe mu bagabo bamaze gushimangira ko ari bo batware b’urugo, umugore ntacyo akwiye kubavuguruzaho.

Muri Musasa, abagore bemeza ko bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye

Mukundabantu Yunusu we ati “Uburinganire nibwo bwatumye abagabo bahohoterwa. Umugore asiga abana akirirwa mu kabari, ntiyite ku byo mu rugo, wamuvuga, ati urankoraho bahite bagufunga”. Yongeraho ko batajya baregera ihohoterwa, bahitamo guceceka. Ati “Ubwo se wajya kurega umugore wawe ngo yagukubise, uhitamo kwihangana nk’umugabo. Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda”.

No mu yindi mirenge ibyo bibazo birahagaragara

Nkurije Emmanuel ushinzwe ‘community policing’ mu mudugudu wa Nyamabuye, akagari ka Mageragere ho mu murenge wa Mushubati, avuga ko hari abagore bitiranyije uburinganire, bagashaka guhinduka nk’abagabo. Aragira ati “Ubundi umutware ni umugabo, ni nawe ugena gahunda z’urugo zose, umugore aba agomba kugenderaho, ariko abagore bigize abasazi. Igihe cyose umugore ashatse kuzambya ibyo bintu, nibwo usanga barwana, umugore ati sinshaka kuba umugore, umugabo na we ati ugomba kunyumvira, induru zigakomera umugabo ntarare mu nzu”.

Akimanizanye, ni umugore ukiri muto, nawe yemeza ko hari abagabo muri Musasa bahohoterwa, ariko ahanini biba byabaturutseho. Avuga ko bamwe muri bo baba bakoze mu mutungo w’urugo bakajyana amafaranga mu kabari, bakayanywera bagataha basinze, maze abagore bakabakubita.

Aragira ati “Ni ukuvuga ngo iyo umugabo ageze mu rugo yasinze, umugore akamubaza impamvu yagiye kunywa inzoga, kandi asize mu rugo nta kintu gihari, umugore ahita amusimbukira akamukubita kubera umujinya aba yamuteye”.

Baritana ba mwana

Akimanizanye akomeza avuga ko n’abagore bahohoterwa, aho abagabo bajya mu nshoreke bagasahurirayo umutungo w’urugo, bakabyarayo n’abandi bana kandi n’abo bari bafite bananiwe kubarera.

Nkurije avuga ko kurwana mu ngo bihari cyane mu mudugudu wabo, abagabo batemera gusuzugurwa n’abagore, bityo bakarwana. Ati “Umugabo se yakwemera kugirwa zero mu rugo rwe, akahaburira ijambo? Bararwana, ni nko kurwanira ubutegetsi. Umwe ati ndi umugabo, undi ati ndi umugabo na njye.”

Rutsiro, abagore n’abagabo bemeza ko hari ihohoterwa mu miryango

Bamwe mu bagore nabo bavuga ko bahohoterwa n’abagabo babo, ariko ntakundi babigira, baba bagomba kubaha abagabo babo kugira ngo bagire amahoro. Josiane Mfashije ati “Turahohoterwa ariko tukagerageza kwitondera abagabo bacu, ni bo bafite ijambo”

Nyirandungutse Felisiter we avuga ko abagore mu murenge wa Mushubati, nta jambo bagira mu rugo rwabo, avuga ko abagore bahohoterwa cyane, ibyo bigakunda kuba igihe umugore atemeye gukora icyo umugabo amutegetse. Yongeraho ko abagore muri uyu murenge nta burenganzira bafite mu ngo zabo. Avuga ko abagabo batajya bemera kuvuguruzwa no kugirwa inama n’abagore babo.

Uburinganire ntibabuvugaho rumwe

Thamari Mukansoro avuga ko nta buringanire bushoboka iwabo, kuko uburinganire bureba umugabo n’umugore bakora mu biro gusa. Avuga ko yemera uburinganire, ariko ku bantu bize gusa, ati “Ntabwo umugore azaba ari umuhinzi, umugabo akora mu biro ngo baringanire. Usanga batabyumva kimwe.”

Mu itegeko no32/2016 ryo kuwa 28/08/2016, mu ngingo yaryo ya 209, ivuga ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera. Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Peace Hillary

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos