Guhanisha umwana inkoni ubyumva ute?

Ku isi yose haba uburyo butandukanye imiryango ireramo abana ariko bugahurira ku kuba mu bikorwa byose haba hagamijwe icyiza.

Mu kurera umwana kandi igihugu ku gihugu, umuco ku muco nanone habaho uburyo butandukanye mu gukebura umwana igihe yakosheje ndetse no kumwigisha uko agomba kwitwara mu bihe runaka.
Mu Rwanda by’ umwihariko niho tugiye kwibanda, turebera hamwe uko abana mu miryango baregwa, cyane cyane ku bihano bahabwa.

Aho utuye wumva ibiganiro bivuga ngo naka abana be yarabatetesheje ntajya abakoraho, naka abana be azabicisha inkoni, n’ibindi n’ibindi. Hari kandi n’inkuru zitambuka mu bitangazamakuru zivuga ababyeyi bihekuye n’abandi bakomerekeje abana bari kubahana.

Mu gukora iyi nkuru twatembereye tuganira n’abantu batandukanye maze batubwira uko kuri bo guhana umwana byagakwiye gukorwa.

Uwintabera Chantal, utuye I Kanombe ngo umwana ntiyagakwiye guhanishwa inkoni. Yagize ati: “Si byiza, nanjye narabakubitaga ariko narabiretse, usanga umwana yarabaye igikanjye aho kukubonamo umubyeyi we umwifuriza guhinduka, aba abona uri umugome.”
Uyu mubyeyi w’abana batatu ngo ubu abahanisha kubaganiriza no kubima mu gihe runaka bimwe mu byo bakunda nk’uburyo bwo kubatera gutekereza ku kibi bakoze.
Ati: “Ubwo rero bakomeza kuntitiriza bambaza icyabaye bityo nkabereka amakosa yabo tugasezerana ko bitazongere, rwose inkoni si nziza na gato”

Naho Jeanvier Muhire w’imyaka 30, ngo aho bigeze abantu bagomba kureka
gukubita abana. Ati: “Ibintu byarahindutse, nta wukibona umwanya w’ umwana ngo amumenye, ejo rero iyo amubonyeho ikosa yita ko
riremereye ariko atarigeze amenya uko yabyize, akabimenya
bigeze kure, umujinya uba wose akajyaho agatimbagura, nyamara ari we
nyirabayazana utarahabaye igihe yatangiraga kuba umunyamakosa.”

Akomeza kandi avuga ko kubera ibibazo by’ ubuzima ndetse no gushakisha bya
buri munsi muri iki gihe ababyeyi babifatanya no guhana umwana
ugasanga amutuye umujinya wa bya bindi byose yiriwemo, ariyo mpamvu
usanga bakubita abana birenze urugero nyamara bazi ko bari guhana.

Abana twaganiriye badutangarije ko mu by’ ukuri batifuza ko bakomeza kujya bahanishwa inkoni kuko na bo bashobora kubwirwa ikosa bakoze bakikosora bitagombeye ko babababaza umubiri.

Ganza Aurore ni umwe muri bo, afite imya cumi n’ibiri. Agira ati: “Umubyeyi wanjye ajya ankubita bikambabaza cyane ndetse nkumva ndamwanze nanakwigendera ngashaka ahandi mba nabonera amahoro. Nakifuje ko tubana mu mahoro ariko siniyumvisha impamvu ankubita kandi mfite amatwi yambwira nkikosora.”

Ku ruhande rwa Kankindi Geraldine w’imyaka 58, ngo we
ntiyemeranya n’abavuga ko igihano cyo gukubita cyacika ku bana ndetse
agaragaza ko asanga ubu abana barigize ibyigenge, batagitinya
amakosa kuva aho igihano cy’ inkoni kiburijwe yaba mu ngo no ku
mashuli.
Mu Rwanda kandi haba imvugo zigaruka ku bihano bihabwa abana nk’ivuga ngo inkoni ivuna igufa ntivuna ingeso, aho baba bashaka kugaragaza ko gukubita umwana atari byo byatuma acika ku ikosa. Hari kandi n’ abemeza ko umwana utazi akanyafu (inkoni) nta bwenge ashobora kumenya, ko atacika ku ngeso mbi yize.

Ubusanzwe amategeko y’ URwanda ntiyemera igihano icyo aricyo cyose
kibabaza umubiri. Mu gitabo cy’amategeko ahana y’ URwanda, mu
Ingingo y’ 152 havuga ko umuntu wese ukubita abishaka, agambiriye
kugirira nabi cyangwa gukomeretsa umwana cyangwa umuntu udashoboye
kwitabara kubera imiterere ye k’ umubiri cyangwa mu bwenge cyangwa se
kubera ubusaza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku
myaka itatu (3) n’ ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi
ijana (100.000Rwf) kugeza ku bihumbi Magana atanu (500,000Rwf).
Inkoni cyangwa se ibiganiro byose mu gukebura umwana ikuruta byose n’ukumwigisha gutandukanya ikibi n’icyiza ndetse no kumenya ibyo kwirinda ango ejo nawe azavemo umuntu muzima wifitiye umumaro akanawugirira igihugu.

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos