BUGESERA: Barasaba ingurane y’ahantu hanyuze umuhanda

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mayange, bafite amasambu akora ku muhanda werekeza ku kigo cya Polisi kigisha kurwanya iterabwoba, giherereye mu kagali ka Mbyo muri uyu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, barasaba kwishyurwa amafaranga y’imitungo yari ku butaka bwabo ubwo uyu muhanda wakorwaga mu mwaka wa 2015, kuko ngo babaruriwe iyi mitungo nyamara kugeza na n’ubu bakaba batarishyurwa.

Aba baturage bavugako mu kwezi kwa kalindwi mu mwaka wa 2015, ari bwo kongera umuhanda ugana ku kigo cya polisi giherereye mu kagali ka Mbyo, byabaye intandaro yo kwangiririzwa ibyari mu masambu yabo yegereye uyu muhanda, bakavuga ko abagombaga kubishyura bababwiye ko ibyari ku butaka bwabo bitazarenza amezi atatu batabonye amafaranga abyishyura, nyamara ko kugeza n’ubu bagisiragira basaba kwishyurwa.

Umwe muri aba baturage witwa Emmanuel Hakizimana agira ati “Batubwiye ko bazatwishyura ibyari bihinze ku butaka, baranabibarura dufunguza ama konti mu murenge SACCO. Icyo gihe mu mwaka wa 2015 batubwiraga ko batazarenza amezi atatu batatwishyuye, none kugeza na n’ubu muri 2017 twarahebye”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yatangarije FAMILY MAGAZINE ko ikibazo cy’ingurane gikwiye kwitonderwa, kandi ko kitaba ari rusange agira ati «Abenshi baba barahawe ingurane, ababa batarazibona bishobora guterwa n’amakosa yagaragaye mu myirondoro n’ibyangombwa byabo, ndetse wenda n’amakuru adahagije ku byangombwa byabo by’ubutaka. turabasaba ko bazana ibyangombwa byabo by’ubutaka mu buyobozi, hagafatawa amakuru arimo ukuri kugira ngo bishyurwe».

Gutinda kwishyura ingurane z’ibiba byangijwe mu gihe hubakwa ibikorwa remezo, ni kimwe mu bibazo bijya bigaragara rimwe na rimwe, aho abaturage baba basaba ko byajya byihuta, ni no mu gihe amategeko avuga ko mu gihe abaturage babaruriwe ibizangizwa, igikorwa remezo kiba kigomba kuhashyirwa ari uko abaturage bishyuwe.

Jean Damascene BYENDANGABO

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos