BUGESERA: Barishimira ko batuye mu mudugudu w’icyitegererezo

Aho batuje abaturage batishoboye

Abaturage bari batuye mu Birwa bya mazane na Sharita mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera batujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Mbuganzeri, mu kagari ka Batima, mu murenge wa Rweru. Nyuma yo gutura aheza bava mu manegeka barashima Leta y’Ubumwe idahwema kubitaho, kuba baregerejwe iterambere n’imibereho myiza.

Aba baturage baganira na FAMILY MAGAZINE kuri iki gikorwa cyabakorewe, baravuga ko babyishimiye cyane, bakaba batangaza ko ubuzima bari babayemo, nko kuba nta mazi meza bagiraga, nta mashanyarazi ndetse nta mashuri; Nyuma yo gutura ahari ibikorwa remezo nk’amazi n’umuriro; barashimira cyane ubuyobozi ku bwakoze iki gikorwa bita ubutabazi bw’indashyikirw bakorewe.

Twaganiriye kandi n’umwe muri aba baturage, NZEYIMANA Marcel, avuga ko yishimiye cyane iri terambere bagejejweho, agira ati “Rwose turashimira nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, ku bw’iterambere twagejejweho, kuko ubu twanegerejwe n’ivuriro kuko kwivuza byajyaga bitugora, twahawe n’amazi meza kandi twanatujwe heza, rwose utava mu manegeka ntareba iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, bwana Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko iyi gahunda yo kwimura aba baturage mu manegeka yakozwe mu buryo bwo kubafasha kwiteza imere, agira ati ‘Iki gikorwa cyaje nyuma yuko twasanze ubuzima bwabo bushobora kubangamirwa, kuko bari mu manegeka, nta gikorwa remezo na kimwe cyaharangwaga dore ko banambukaga amasaha abiri mu bwato, bakaba bagwa mu kiyaga, bikabagora bajya guhahaha ku isoko, bityo hafatwa iki cyemezo bahita batuzwa mudugudu wa Mbuganzeri i Rweru ahazwi nka BATIMA’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera akomeza avuga ko imiryango yose yimuwe nta mpungenge y’ikizabatunga kuko ibisabwa byose mu buzima byabateganyirijwe, akaba asaba kubungabunga amazu bahawe n’ibindi bikorwa remezo nkuko babisaba n’abandi baturage bose ariko nabo ngo bakaba basabwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kubibungabunga bakanakura amaboko mu mifuka bakiteza imbere.

Abaturage bamaze kwimurwa mu birwa bya mazane na Sharita, uko bimuwe mu byiciro, bamaze kugera mu miryango 144 yatujwe muri uyu mudugudu wa Mbuganzeri, ubu bakaba bahamya ko babayeho neza, ariko ngo bifuza guhabwa iyangambwa by’ iyi mitungo, nk’ uko ngo batanze iby’ aho bari batuye. I Mazane hakaba ngo hasigayeyo abaturage bakeya, nabo bagomba kwimurwa vuba, nk’uko bitangazwa n’buyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Jean Damascene BYENDANGABO.

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos