Nyanza: Abakobwa babyariye iwabo bafashijwe kuva mu bwigunge.

Abakobwa babyariye iwabo bakiri bato bo mu mirenge imwe y’akarere ka Nyanza, baturuka mu miryango icyennye ,nyuma yo guheranwa n’agahinda k’ibyababayeho, babonye umugiraneza ubafasha kuva mu buzima bubi bari babayemo bo n’abana babyaye.
Gutereranwa n’imiryango bavukamo, kutabona uburyo bwo gusubira mu ishuri, ipfunwe no gusekwa n’abaturanyi babo, kuko babyaye bakiri bato ni bwo buzima aba bakobwa bari babayemo, bamwe bibaza uko bazabaho nyuma yo kubyara , dore ko ababateye inda nabo babatereranye.

Umwe muri bo ufite imyaka 16 avuga ko nyuma yo kubyara yahuye n’ubucyene bukabije, akava mu ishuri ndetse ngo yabonaga n’umuryango we utakimwitayeho, yishimira ko ubu yabonye uko yiga umwuga uzamufasha kurera umwana we.
Mugenzi we wabyaye afite imyaka cumi n’irindwi, nawe avuga ko yumvaga muri we nta byishimo bizongera kubamo, kuko yarebaga uwo mwana abyaye , akibaza uko azamurera n’uwamuteye inda yaramutereranye bikamuyobera.
Yagize ati « ntabwo najyaga nishima na gato, kuko nabonaga umwana nabyaye ntazabona uko murera kuko n’uwanteye inda ntiyigeze anyitaho na gato,ubu nizera ko nta kibazo njye n’umwana wanjye tuzagira,kuko umwuga ndimo kwiga uzangirira akamaro».

Abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato biga imyuga itandukanye mu kigo cya WIHOGORA
Béatrice Nyirandikuryayo,umuyobozi w’urugo rw’ashinzwe n’abihayimana b’abalayiki rwitwa WIHOGORA ,avuga ko bamaze kubona ubuzima bubi abana babyariye iwabo bakiri bato babayemo,bahisemo kubashakira ubufasha bwo kubigisha imyuga, ndetse bamwe bakanabasubiza mu mashuri, ariko hagendewe ku baturuka mu miryango icyennye, cyangwa se abahuye n’ubuzima bubi bamaze kubyara.
Mu bufasha banabaha kandi bahisemo no kurihirira amashuri aba bana babyawe nabo,kugira ngo nabo bazagire ejo hazaza heza.
Yagize ati: «tumaze kubona ikibazo gikomeye aba bana bahuye nacyo, harimo abaterarankwe n’imiryango bavukamo,abahohoterwa n’iwabo kubera ko babyaye, twahise dufata umwanzuro wo gushaka ubufasha ngo nabo bongere babe abantu, bishime bagarure agaciro mu bandi, tubona baratangiye kumwenyura, baracyeye barasa neza nta kibazo bagifite».
Ku ruhande rw’akarere ka Nyanza, Byukusenge Jeanne d’Arc, ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa muri aka karere JADF avuga ko iki kigo cyagiriye umumaro munini aka karere,kuko cyashoboye kubafasha gucyemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije aba bana.
Ngo ku bwabo nk’akarere babona ko aba bana nibarangiza kwiga imyuga bazashobora kwibeshaho ndetse bakanabeshaho abo babyaye.
Kugeza ubu abana 211 ni bo uru rugo rufasha , baturuka mu mirenge 3 y’akarere ka Nyanza ariyo: Busasamana, Rwabicuma na Mukingo.
Imyuga aba bana bigishwa harimo ubudozi,, kuboha imipira ndetse no gutunganya imisatsi. abandi nabo basubijwe mu ishuri bakomeza amasomo yabo, ni nako abana babyaye nabo barihirirwa amashuri kuva mu mashuri y’incuke,ndetse bakanahabwa ibikoresho bitandukanye by’ishuri
Uretse ubu bufasha aba bakobwa bahabwa bwo kwishyurirwa amashuri,no kwiga imyuga Nyirandikuryayo Béatrice uyobora iki kigo kandi,avuga ko banahabwa izindi nyigisho zo kubagira inama uko bakwiye kwitwara,birinda ababashuka kugira ngo batazongera kugwa mu bibazo nk’ibyo baguyemo,cyane cyane ngo baba babereka uburyo badakwiye kubyara abana bazaba umutwaro cyangwa ikibazo ku miryango yabo, ko nta mpamvu yo kubyara abana batazashobora kwitaho.
Mu mbogamizi iki kigo gifite ni kubura amikoro ngo bagure ibikorwa byabo no mu tundi turere, kuko ubu uretse Diyosezi ya Butare n’umuryango w’Abatariyani ubatera inkunga,nta handi bafite bakura amafaranga , bityo bigatuma bafata abana bacyeya,kandi bo mu duce twegereye umujyi wa Nyanza gusa,bavuga ko baramutse babonye amikoro bateganya no kujya gufasha abo mu tundi duce.
Uwambayinema M.Jeanne ̸ family magazine

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos