“Uratekereza ko abantu bose bumva politiki ya Leta cyangwa ko baba bayishyigikiye?” Niyibikora Nicolas

Kuri uyu wa gatatu, impuzamiryango PRO FEMME-TWESE HAMWE n’indi miryango iyishamikiyeho bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bamagana imvugo yakoreshejwe n’umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas.

Ubwo PRO-FEMMES Twese Hamwe yari imaze gusubizamo amajwi y’umuvugabutumwa Nicolas, mu cyumba cyaberagamo ikiganiro n’abanyamakuru, nibwo abantu batandukanye bari bitabiriye ikiganiro bagaragaje ko batishimiye ibyo umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas yatangaje kuri radio.

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe yamaganye ibyavuzwe na Niyibikora

Crescence Mukantabana, Umuyobozi w’Umuryango Poor Women Development Network, yavuze ko hari ingo ziba zifite ubushobozi buke mu gusesengura kandi ko hari abantu bizera ibyo abavugabutumwa bavuze ntibabashe kubisesengura.

Ati “Twagushije ishyano! muzi ko abanyamadini bagira uruhare mu byo babwira abaturage, iyo bababwiye ibyiza barabyumvira, iyo bababwiye ibibi na byo barabyumvira. Kuba rero yarumviswe n’abantu bose barimo abazi gusesengura n’abatabizi, ni ibintu byatubabaje cyane.”

Yatanze urugero avuga ko hari aho yagiye gutanga ikiganiro mu giturage, yumvisha abagore ariya majwi y’umuvugabutumwa, bamusaba impapuro ngo basinye bamagana uwavuze ayo magambo.

Amagambo yavuzwe na Niyibikora aragereranwa n’ayavugiwe kuri radiyo RTLM

Mu gitekerezo cye, Ingabire Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yavuze ko akimara kumva ariya majwi y’umuvugabutumwa, byamusubije mu mateka, yibuka uko radiyo RTLM yajyaga yigisha amacakubiri mu Banyarwanda, ihamagarira Abanyarwanda kwanga ikindi gice cy’Abanyarwanda ibereka ububi bwabo, ko bamwe ari inzoka atari Abanyarwanda.

Ingabire yagize ati

“Reka tureke n’iyo atavuga umugore, akavuga n’undi, akavuga nk’umugabo cyangwa umusore, njyewe nabibonyemo imvugo y’urwango, ihamagarira Abanyarwanda kwanga abandi, imvugo isebya, igapfobya, ikibasira igice kimwe cy’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko yitandukanyije n’Umunyarwanda wese wumva yakwihanganira ariya magambo yavuzwe n’umuvugabutumwa. Yamaganye abashyigikiye ibyo uriya muvugabutumwa yavuze kuri radiyo Ubuntu Butangaje.

Pro-Femmes Twese Hamwe yaganiriye n’Itangazamakuru

Umuyobozi wa PRO-FEMMES TWESE HAMWE, Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko bibabaje cyane kumva umuntu uvuga ko yigisha ijambo ry’Imana, atuka umubyeyi akamwandagaza. Yagize ati

“Abagore banyuze mu bintu byinshi bikomeye, ni ababyeyi, kandi banagize uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Uruhare rw’abagore mu byiza u Rwanda rwagezeho ntawe utaruzi, ariko birababaje kumva umuntu yibasira abagore akavuga ko ari babi, agatinyuka akavuga ngo umugore ni gati ki! Ngo nta cyiza cy’umugore! Turabyamaganye, kandi na mwe banyamakuru mudufashe kubyamagana.”

Perezidante wa PFTH Kanakuze Jeanne D’Arc “Umugore ni umubyeyi ntakwiya kwandagazwa no gutukwa”

Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ryitandukanyije na Niyibikora Nicolas

Umuyobozi wa Radiyo Ijwi ry’Ibyiringiro, unahagarariye Icyiciro cy’Itumanaho mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 mu Rwanda, Onesphore Yadusoneye , yavuze ko hashize imyaka 5, Itorero ry’Abadivantisiti ryirukanye Niyibikora Nicolas, kubera imyitwarire mibi yagiye agaragaza mu itorero, bityo akaba atakiri umwizerwa waryo. Yavuze ko byabababaje cyane kumva ibyo uyu muvugabutumwa yavuze, avuga ko bagize impungenge ko abantu babyitiriraga Itorero ry’Abadivantisiti. Yagize ati

Uriya muvugabutumwa ntiyavuze biriya ahagarariye Itorero ry’Abadivantisiti, ntitwitandukanyije na we kubera biriya yavuze gusa, kuko hashize imyaka 5 atakiri umwizerwa w’itorero ryacu kubera imyitwarire ye mibi. Ntiyigeze aba umuvugabutumwa, ntiyigeze aba na pasitori. Ntibyitirirwe itorero ry’Abadivantisiti kuko n’inyigisho zacu zitangirwa kuri Radiyo Ijwi ry’Ibyiringiro, ntabwo tuzinyuza kuri Radiyo Ubuntu Butangaje, ariyo Niyibikora yavugiyeho ariya magambo.

Mu kiganiro na Family Magazine, Niyibikora Nicolas, yavuze ko iyo yigisha aba atishinze abafite imyumvire iri hasi batumva ibyo yigisha, ko na politiki ya Leta abantu bose batayumva kimwe. Yahakanye kubiba ivangura rishingiye ku gitsina avuga ko nta mbaraga afite zarwanya igihugu ko azakora ikindi kiganiro kigaragaza ubwiza bw’umugore n’uko yakagombye kwifata.

Uyu muvugabutumwa yakomeje abwira umunyamakuru ati
Ntituri mu gihugu? Uratekereza ko Politiki ya Leta yumvwa n’abantu bose? Cyangwa se ko bose baba bayishyigikiye? Ntabwo wowe wakwita ku batumva, wowe wagendana n’abumva, buhoro buhoro, abatumva nab o bazumva.

Mu ijoro ryo kuwa 29 Mutarama 2018 mu masaha ya saa mbiri, nibwo humvikanye inyigisho y’iyobokama kuri radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace), aho umuvugabutumwa NIYIBIKORA Nicolas yifashishije imirongo yo muri bibiliya, yavuze ko umugore ari mubi, nta cyiza kimuturukaho, ko ari uwo kwirinda aho yavugaga ko ubwo butumwa ari ubwiru n’ihishurwa rya Bibiliya.

Ingingo ya 4 y’Amahame Ngengamyitwarire agenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko umunyamakuru yirinda gutangaza cyangwa kwandika amakuru abogamye cyangwa abiba urwango rushingiye ku bara ry’uruhu, ku miryango, ku moko, ku idini, ku gitsina,… n’ibindi bishobora gushingirwaho mu kuvangura abantu. Yirinda ivangura iryo ari ryo ryose. Iyi ngingo kandi ihura n’ingingo ya 16 yo mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nayo yamagana ivangura iryo ari ryo ryose, ivuga ko Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.

Natete Verité

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos