“Indimi z’amahanga na zo turazikeneye ariko ururimi rw’Ikinyarwanda ni rwo ruzihaka zose” Isaac Munyakazi

Tariki 21 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka Mpuzamahanga wo kwizihiza ururimi kavukire washyizweho na UNESCO mu myaka makumyabiri ishize. U Rwanda rwijihije uyu munsi nyuma y’amezi atatu, Perezida wa Repubulika atangaje mu nama y’Umushyikirano yabaye mu mpera z’umwaka ushize ko Abanyarwanda bagomba gushyira ingufu mu gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, kuri uyu wa kane USAID (United States Agency for International Development), yashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibitabo byo gusoma byanditse mu Kinyarwanda bihabwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, binyuze mu kigo cya USAID Soma Umenye.

Ibitabo byo gusoma byahawe abiga mu mashuri abanza, umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu

Iyi gahunda yo gutanga ibitabo byo gusoma byanditswe mu Kinyarwanda, yatangiriye mu turere umunani muri mirongo itatu tugize u Rwanda. Joy Gatera, Umuyobozi Wungirije wa USAID Soma Umenye, yatangaje ko bitazagarukira muri utu turere gusa ko bizakomeza no mu tundi, kandi ko bazakomeza gufatanya na REB, abana bakabona ibitabo bihagije. Yongeyeho ko atari ibitabo gusa batanga ko bigendana n’utubati twa byo ndetse n’inyuguti zifasha abanyeshuri mu kumenya gusoma.
Joy yakomeje avuga ko gahunda yo gutanga mu mashuri abanza ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, ikorwa ku bufatanye bwa Leta ya Amerika na Leta y’u Rwanda, ikaba ireba gusa ibigo by’amashuri ya Leta n’ibifashwa na yo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yakanguriye ababyeyi gutoza abana ururimi rw’Ikinyarwanda

Ku bijyanye n’amashuri yigenga yigisha mu ndimi z’amahanga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi, yabigarutseho akangurira ababyeyi ko bakwiye gufasha abana mu kumenya ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda kabone n’aho baba biga mu ndimi z’amahanga, yongeraho ko n’izindi ndimi z’amahanga na zo zikenewe kandi ko zemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Yagize ati “Indimi z’amahanga turazikeneye, usibye Ikinyarwanda u Rwanda rukoresha n’izindi ndimi zemewe n’amategeko ari zo icyongereza n’igifaransa, ubu hiyongereyemo n’igiswahili. Izo ndimi zidufasha kwagura amarembo, ariko ururimi rw’Ikinyarwanda rugomba guhaka izindi ndimi zose. Kuvuga ururimi rwacu ni ishema kuri twe, tugomba kubyumva nk’Abanyarwanda cyane cyane ndabwira ababyeyi; mbasaba gutoza abana ururimi kavukire rwacu, tugomba kumva ko abana bacu bagomba kumenya Ikinyarwanda neza mbere yo kumenya izindi ndimi n’ubwo na zo tuzikeneye.”

Mu kwizihiza uyu munsi Muzamahanga w’Ururimi Kavukire, UNESCO ishishikariza ibihugu byose kubaha ururirimi kavukire rwa buri muntu nta vangura.

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos