CYUMBA: Amakimbirane ku mitungo mu bashakanye ateje inkeke!

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba, ho mu karere ka Gicumbi baratangaza ko muri uyu murenge harangwamo amakimbirane ashingiye ku mitungo mu ngo zimwe na zimwe aho usanga bamwe mu bashakanye bashaka kwiharira imitungo bigateza ikibazo cy’ubuharike n’ubukene muri izo ngo bikaba ahanini biterwa n’imyumvire yo kudaha agaciro ihame ry’uburinganire.

Aganira na Family Magazine MUJAWIMANA Leonie, umuturage wo mu murenge wa Cyumba, avuga ko ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo mu bashakanye, cyugarije abatuye uyu murenge, akeemeza ko usanga muri buri mudugudu habonekamo ingo zigera nko kuri ebyiri zifite iki kibazo, agira ati “Muri uyu murenge wa Cyumba, amakimbirane mu ngo arahari cyane, usanga ahanini aterwa na bamwe mu bagabo, basesagura imitungo y’ingo zabo mu nyungu zabo bwite, bamwe bayisahurira ku nshoreke, bigateza n’ubukene mu miryango yabo.”

Uwitwa NDEREYIMANA Dieudonne, nawe utuye muri uyu murenge, na we yemeza ko amakimbirane ashingiye ku mitungo ahari cyane, ariko ko byiganje cyane mu ngo z’ababana batarasezeranye. Aragira ati “Nibyo rwose ayo makimbirane arahari cyane, ahanini atezwa n’abagabo kandi abenshi ni abatarasezeranye n’abagore babo, bikanaterwa n’imyumvire mibi yo kumwa ko nta jambo umugore afite mu rugo, kandi bakumva ko ari ndakorwaho mu gukora ibyo bishakiye mu rugo”.

Ibi kandi byagarutsweho binemezwa n’abaturage bandi baganiriye na Family Magazine, ni ubushoreke no gucana inyuma kw’abashakanye bugaragara muri uyu murenge nk’uko bitangazwa na HATANGIYARYE Anastase, uyobora umwe mu midugudu igize akagari ka MUHAMBA, uvuga ko bimaze kuba akamenyero mu ngo z’ababana batarasezeranye, birirwa mu makimbirane, bikanakurura ubushoreke n’ubusambanyi, abashakanye bakirirwa mu manza zidashira z’amakimbirane no gupfa imitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba, NDIZIHIWE Cyriaque, avuga ko iki kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo, ubushoreke n’ubusambanyi bya hato na hato bikunze kugaragara mu murenge ayoboye, ahanini bitewe n’imyumvire ya ba mwe mu baturage batumva akamaro ko gusezerana kw’abashakanye imbere y’amategeko. Avuga ko batangiye guhagurukira iki kibazo, bashishikariza ababana mu buryo butemewe n’amategeko kwiyandikisha abagasezerana. Yagize ati “Hari ubukangurambaga butandukanye twatangiye gukora kuko na twe iki kibazo kiraduhangayikishije, ababana batarasezeranye bagafashwa bagasezerana imbere y’amategeko kandi tukabigisha uburyo bw’imicungire y’abashyingiranywe no kubana neza mu miryango ya bo.”

Umunyamategeko NIZEYIMANA Elie, asobanura ko nk’uko amategeko abiteganya, iyo umwe mu bashakanye asahuye urugo imitungo, bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko, ati “Gusahura urugo imitungo bifatwa nk’ubujura nk’ubundi, mu gihe ubonye uwo mwashakanye ari gusahura umutungo w’urugo mu buryo ubwo aribwo bwose ugomba kumurega mu nkiko ubushinjacyaha bukamukurikirana, ukaba wabigeza no muri minisiteri y’Ubutabera”.

Amakimbirane ashingiye ku mitungo hagati y’abashakanye, ni kimwe mu bikurura ihohoterwa rikorerwa mu ngo; igihe hari amakimbirane, abashakanye bagomba kwemera ko ahari bakabivuga, kugira ngo akemurwe. Iyo adakemuwe ashobora kuba impamvu yo guhorana ihohoterwa mu muryango, haba intonganya z’urudaca, urwangano, gucana inyuma bishobora guteza kwandura virusi itera SIDA, kurwana, gutandukana, ubwicanyi n’ibindi. Amakimbirane y’abashakanye ntagira ingaruka kuri bo bonyine ahubwo azigira no ku bana, ku miryango yabo, ku ncuti, no ku baturanyi.

BYENDANGABO Jeean Damascene

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos