Kagogo: Ubuke bw’abaganga butuma abaturage badahabwa serivisi nziza z’ubuvuzi

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera baranenga imikorere y’abaganga bakorera mu kigo nderabuzima cya Gitare giherereye muri uwo murenge, bakavuga ko bazinduka bagiye kwivuza ariko bukabiriraho batarabona umuganga, bigatuma bahitamo kujya kwivuriza muri Uganda, mu gihe abayobozi bo bavuga ko ikibazo atari uburangare ahubwo ari umubare muto w’abavura abarwayi.

Mukansoro Annonciata, ni umubyeyi utuye mu murenge wa Kagogo, avuga ko abaganga bo mu Kigo Nderabuzima cya Gitare barangarana abarwayi, ntibabavure, uwahageze kuva mu gitondo akahirirwa agataha atavuwe.
Ati “Nk’ubu mperutse kujya kwivuzayo mbabaye cyane, ntaha ntavuwe kubera kubura umuganga. Tujyayo bakaturangarana cyane, none nagiye kwivuriza aha hakurya muri Uganda.” Yongeraho ko bakoresha moto bajya kwivuriza i Bugande abandi bagahitamo kujya kwivuriza i Musanze ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Biziyaremye Karoli, undi muturagena we utuye mu murenge wa Kagogo uhamya ko abarwayi batakirwa neza ku kigo nderabuzima cya Gitare, ati “Njye mu kwezi kwa gatanu najyanyeyo umugore wanjye atwite, agiye kubyara, ariko yiriweyo ararayo, ahamara iminsi nk’itatu. Baraturangarana cyane, mfata icyemezo cyo kujyana umugore wanjye kubyarira mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, abyara bimugoye ariko we n’umwana ubu bameze neza.”

Nyiramana Helene, utuye mu murenge wa Kagogo, ari mu kigero cy’imyaka 65, we asanga ikibazo atari ukurangarana abarwayi, ahubwo ikibazo giterwa n’uko ku kigo nderabuzima cya Gitare abaganga ari bake. “Njye naje gusanga atari ukuturangarana, kuko urebye nk’uwakira abarwayi bwa mbere, abakira vuba nta kibazo kihaba, ariko wagera ku kubonana na muganga akaba ariho bitindira. Njye nivuzayo kenshi, ntinda kubona muganga kuko usanga aba ari gukorera ahantu henshi bigatuma dutegereza, bityo tugatinda gutaha.”

Ubuke bw’abaganga butuma bahabwa serivisi mbi

Umujyanama w’ubuzima w’umurenge wa kagogo, Zimurinda Adrien nawe yunga mu rya Nyiramana avuga ko iyo umuturage aje kwa muganga aba yumva ko agiye guhita avurwa agahita akira ako kanya ubundi agataha. Yongeraho ko bamaze kumenya uko ikibazo giteye, baganiriye na “titulaire” w’ikigo nderabuzima cya Gitare, basanga ikibazo gihari atari uburangare ahubwo ari ikibazo cy’ubuke bw’abaganga.

Aragira ati “Tumaze kumenya icyo kibazo, titulaire w’ikigo nderabuzima twaramutumije twumva ko dukwiye kubikorera ubuvugizi. Yatubwiye ko kubera umubare muke w’abaganga kandi bafite umubare munini w’abarwayi, ugasanga umuganga umwe ari gukora nko muri serivisi ebyiri zitandukanye, bigatuma wa murwayi adahita abonana na muganga.”

Yongeraho ko serivisi zitangirwa kwa muganga ari uruhererekane, umurwayi ava muri serivisi imwe ajya mu yindi.
Ati “Umurwayi abanza gukorerwa ifishi, akajya mu isuzumiro, mu bizamini, akajya kwishyura, gufata imiti n’ibindi; kandi izo serivisi zose ziba zifite igihe cyazo zitwara. Hiyongeraho noneho n’ubuke bw’abaganga, ugasanga arahatinze; ariko burya we aba yumva ko igihe ageze kwa muganga agomba guhita avurwa agataha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo, Louis Butoyi na we ashimangira ko ikibazo gikomeye bafite ari ubuke bw’abavura abarwayi. Avuga ko nta n’abaganga “doctors” bafite ku kigo nderabuzima cya Gitare, ko abo bafite bavura abarwayi ari abaforomo, na bo bake ukurikije umubare w’abarwayi bivuriza kuri icyo kigo.

Ikigo Nderabuzima cya Gitare, mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, gifite abaforomo 11, bakira abarwayi ku munsi barenga 50. Umurenge wose ukaba utuwe n’abaturage 18.948 barimo abagabo 8.942 n’abagore 10.006.

Mu mwaka wa 2015, Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima (World Health Organisation/WHO) ufatanyije na Banki y’isi batangaje ko ku isi hose abantu bagera kuri miliyoni 400 badahabwa serivisi z’ubuvuzi mu buryo bukwiriye.

Peace Hillary

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos