Abasheshe akanguhe bafite icyo biteze ku badepite bazindutse bajya gutora

Mu murenge wa Ndera, akagari ka Kibenga kuri site ya GS Ndera, ahahuriye abaturage 9049, baturutse mu midugudu 11 baje gutora intumwa za rubanda, muri bo higanjemo abasheshe akanguhe bazindukiye amatora.

Mu gitondo cya kare ubwo hari urujya n’uruza rw’abazindukiye kujya gutora intumwa za rubanda muri manda itaha y’imyaka 5, abasheshe akanguhe barimo abambaye imikenkero n’abandi bagaragazaga ko bashishikajwe no kugera aho amatora yabereye, batoye mu ba mbere ndetse bishimira n’uburyo bakiriwe n’abaseseri.

Kuri iyi site ya GS Ndera, Ahari ibyumba by’itora 16 biruta umubare w’imidugudu yahatoreye, imbere ya buri cyumba hari intebe zicayeho abasheshe akanguhe bategereje ko amatora atangira, mu gihe abandi baturage bagaragara nk’abafite integer bo bari ku mirongo na bo bategereje ko isaha ya saa moya igera bagatangira gutora.

Nyuma y’indahiro y’uhagarariye site ndetse n’indahiro z’abaseseri ku isaha yuzuye ya saa moya, kuri buri cyumba cy’itora, abaturage beretswe ko amasanduku y’itora arimo ubusa, banasobanurirwa uko bari bwakirwe mu gikorwa cyo gutora.

Maurice Ruzindana ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70, avuga ko yazindutse agiye muri nibature, mu masengesho ya mu gitondo, bikaba byamufashije kugera kuri site y’itora mu ba mbere. Asobanura ko yishimiye uburyo abakuze bakiriwe n’uburyo babasobanuriye ibijyanye n’itora.

Umusaza Ruzindana akomeza avuga ko intumwa ya rubanda yifuza mu Inteko Ishinga Amategeko, manda itaha ari abazabakorera ubuvugizi.

Aragira ati “Mpabwa inkunga y’ingoboka, ndabishimira ubuyobozi bwiza bwabitugejejeho, ariko nka njye w’incike, numvaga iriya nkunga bazadukorera ubuvugizi ikiyongera maze tugakomeza kugira ubuzima bwiza.”

Ruzindana nyuma yo gutora mu matora y’abadepite

Yambariye Odette na we ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 68, avuga ko yabyutse saa kumi n’imwe za mu gitondo, abitewe n’ishyaka yari afite ryo gutora. Ati “Nari mfite ishyaka ryo kuza gutora, nari ndwaye ariko navuze ngo reka nzinduke. Mu mutima wanjye ndanezerewe cyane kandi ubonye ko mu cyumba cy’itora ntoye ndi uwa mbere.”

Yongeyeho ko intumwa ya rubanda yifuza ari ishobora kumwumva n’igihe amugannye akamutega amatwi kandi akibanda ku bibazo by’abakuze.

Yambabariye yavuze ko intumwa za rubanda zikwiye kuzibanda ku kibazo cy’imisoro aho yagize ati “Njyewe ndakuze, nta bushobozi mfite ariko mbabazwa cyane n’uko ntabasha kwishyura imisoro nk’abandi Banyarwanda. Abo dutoye bazarebe uko na twe abasheshe akanguhe twagira ubushobozi tukajya na twe dushobora kwishyura imisoro.”

Bishimiye gutora abazabahagararira mu Inteko Ishinga Amategeko

Kayirangwa Esperance w’imyaka 80 ati “Aba badepite mbitezeho ubukungu bwinshi cyane, mbitezeho kuzabaho neza, umuyobozi wese akaza akagera mu rugo nkamubwira, nkamuganiriza, nkamubwira uko merewe na we akareba uko ndi bitari ibyo kuvugira hirya iyo.”

Nyuma yo kubanza kubura aho icyumba cy’umudugudu cye kiri yabifashijwemo no kumenya gusoma

Gashagaza Dieudonée, ugaragara nk’ukuze ariko akaba afite imyaka 58, ubwo yabanzaga kuzenguruka ibyumba by’itora yabuze icyumba cy’umudugudu we Bahoze, yaje kuhagera ndetse babanza no kubura amazina ye kuri lisiti y’itora.

Ati “Bari batangiye kumbwira ko ntari kuri lisiti ngo ndajya ku mugereka, ariko nahise nibona. Nabanje kubura aho ntorera ariko kubera ko nzi gusoma ndahabona. N’iyo nari kujya ku mugereka ntacyo byari kuntwara kuko icyo nifuzaga ni ugutora nk’abandi“.

Mu gihe cya saa mbili za mu gitondo, abaturage bari bazindutse bari barangije gutora, abantu bagabanutse mu kibuga, nta mirongo ikigaragara imbere y’ibyumba by’itora.

Peace Hillary

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos