Bugarama: Bamwe mu bana batewe inda imiryango yanga kubishyurira mitiweli

Ibiro by’umurenge wa Bugarama

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama bamwe mu bana batewe inda bakorerwa ihohoterwa n’abo mu miryango yabo banga kubishyurira ubwishingizi mu kwivuza bo n’abana babyaye.

Ibi ni ibivugwa na bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Family Mag.

Umwe muri bo yagize ati : « Ntibaba bashaka na gato kumva icyo umwana akeneye, baba bashaka ko abaga akifasha » Akomeza agira ati : « Ni ubusanzwe mitiweli usanga umusanzu wayo utugora, iyo rero hiyongereyeho undi munyamuryango ababyeyi ntibapfa kumwemera, banga kumutangira mitiweli we n’uwo mwana ngo nibasange umugabo babyaranye. »

Bavuga ko iyo bigenze bitya, umwana atangira kubaga akifasha koko agashakisha mu biraka bitandukanye.

Nyiraneza Emerita, ni umuturage wa Bugarama, agira ati : « Kubera ubuzima bubagoye, ntibaba bakinasubukuye amashuli, bajya mu mirimo yo gushakisha ubundi isanzwe ikorwa n’abantu bakuru nko mu kibaya cya Bugarama mu buhinzi bw’umuceli n’ubw’ inyanya.

Binavugwa ko hari abo imiryango ijujubya kugeza ibirukanye.

Uwitwa Ndahayo Simoni ati : « Birukana abana ngo bage ku bazibateye, ngo ko babakojeje isoni, ngo ntibabana n’indaya n’ibindi n’ibindi. »
Akomeza agira ati : « Ku bw’amahirwe ariko hari igihe umwana atajya kure, ahubwo bene wabo nka nyirasenge bagatabara bakamutwara cyangwa se indi ncuti nk ‘umuturanyi bakamwitaho kugeza wenda ababyeyi bacururutse. »

Ephrem HAKIZIMANA, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bugarama, avuga ko ibyo bibazo babizi kandi ko ubu bashyizeho ingamba. Avuga ko baganira n’ababyeyi babo bakabibutsa ko batagomba kubangamira uburenganzira ubwo ari bwo bwose bw’ abo bana n’ubwa abo babyaye.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri Bugarama

Agira ati : « Twegera imiryango tukayibutsa uburenganzira bw’ abana, ubw’ uwo babyaye ndetse n’inshingano zabo mu kubusigasira. » Agira kandi ati : « Ubu by’umwihariko twashyizeho ishyirahamwe ry’abo, ngo tubashe gukurikirana ubuzima bwa buri umwe umunsi ku wundi, bityo n’ahakenewe ubufasha butangwe ku gihe. »

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda N°70/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rivuga ko umwana ari umuntu utarengeje imyaka 18 y’amavuko, uburenzanzira bwe bw’ibanze akaba ari ukurerwa, kuvuzwa, kwiga, kwidagadura no kugira imibereho myiza.
Naho N°72/2018 ya ryo yo ku wa 31/08/2018 mu mutwe waryo wa kane, ingingo ya 28, rivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano bikomeye ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenza imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’U Rwanda ariko ntirirenze ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’U Rwanda
Naho mu ngingo ya 32 rikavuga ko umuntu uhamijwe icyaha cyo kwirengangiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu, ahanishwa imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos