Nyamasheke: Abakobwa basabwa ibya mirenge ngo babone abagabo

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’uko umukobwa ushaka umugabo abanza kumuha ibitagira ingano ngo akunde yemere kumushaka.
Mu muco wa Kinyarwanda kurambagiza, gufata irembo, gusaba, gutanga inkwano no gushyingirwa ni bimwe mu bimenyerewe mu bizwi nk’ibigize urugendo abashaka kurushinga banyuramo, ariko mu karere ka Nyamasheke ho ibyaho binyuranye n’ibi.
Umukobwa wa ho, gushinga urugo ni we uharura inzira ndende, aho atanga ibirimo inkoko, amafaranga na matela ngo umusore akunde amushake.
Uwitwa Mariana, atuye muri aka karere, aragira: “Umusore bisa nk’aho ari we urambagizwa, nyuma yo gushimana n’inkumi, atangira kugenda iwabo nk’umushyitsi aho aba agomba kwakirizwa inkoko, akahava ayimaze.” Agakomeza ati: “Ibaze incuro azahagenda, n’inkoko azaharya.”
Undi ati: “Umukobwa asabwa amafaranga n’umusore, atayobona ubukwe ntibutahe” Uyu muturage avuga ko hari aho imiryango isabwa kugurisha amasambu ngo ibashe kubonera umukowa ayo amafaranga aba yasabwe.
Nshimiyimana Samuel na we ni umuturage mu karere ka Nyamasheke, twamusanze mu murenge wa Kagano, agira ati: “Incuro umusore aza iwanyu, ni nawo mubare w’inkoko aharya. Nimba mubanye rero, izo nkoko zikabura, azajya aho bazazimuha.
Aba baturage bemeza ko abakora ibi babyigana abo ku kirwa k’Ijwi gituranye na Nyamasheke. Banahuriza kandi ku kuba izi ngo zidakomera kuko bahora mu ntonganya zishingiye ko umusore icyo yaciye umukobwa ari ibintu. Bityo ko iyo bishize cyangwa bakagira n’ikindi batumvikanaho havuka amakimbirane akomeye.
Uwitwa Mukeshimana Marie agira ati; “Biraba cyane, ariko ikibabaje kuruta ni iyo noneho na ya mafaranga atanzwe ejo umukobwa bakamusenda ngo ajye kuzana ayandi!”
Yakomeje ati: “Ababyeyi ino agahinda ni kose, uragurisha ngo wubakire umwana, ejo n’ubundi ukabona ng’uwo araje bamwirukanye ngo ibyo yazanye byarashize.”
Ku ruhande rwa Imanirahari Theodosie, ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Kagano, avuga ko basanga iyi myumvire itari ku bakobwa gusa ko iri no mu babyeyi.
Avuga ko mu biganiro bagirana, babaganiriza bakabereka ko urugo rutakubakirwa ku bintu biba byaranazankwe ku ngufu. Agira ati: “Tubigarukaho mu nama no mu migoroba y’ababyeyi, tukabigisha ko ari byo gukumirwa”.
N’aho umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Claudette MUKAMANA, avuga ko koko iyo myumvire ihari, nawe kandi akaba asanga bituruka mu kwigana imico y’ahandi.
Uyu muyobozi avuga ko hakorwa ubukangurambaga haherewe ku bakobwa, bakabereka ko ibyo bihabanye n’umuco nyarwanda ko kandi ari ukwitesha agaciro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Nyamasheke

Bikaba binaterwa no kutigirira icyizere kw’imiryango n’abakobwa ubwabo. NK’uko akomeza abivuga, aho agira ati: “Ni ukutigirira icyizere kw’abakobwa n’imiryango yabo kandi bigira ingaruka kuko n’urugo rwubakiye guto ruhora mu makimbirane”
Mu ngamba bafatiye iki kibazo, uyu muyobozi avuga ko by’umwihariko bateguye gutangiriza ukwezi kwahariwe umuryango mu murenge wa Nyabitekeri, aho uyu muco wafashe intera kuruta ahandi akaba ari naho kandi hazakorerwa umunsi mukuru w’umugore wo mu cyaro n’uw’ umukobwa w’umunyafurika ku rwego rw’akarere, bakazaboneraho gutanga ubutumwa bwo kurwanya uwo muco.
Akarere ka Nyamasheke, gaherereye mu burengerazuba bw’U Rwanda, kagizwe n’imirenge 15 ituwe n’abaturage ibihumbi 412352.
Ni akarere kari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kagahana imbibi n’uturere twa Rusizi, aka Karongi, aka Nyamagabe n’uduce nk’ijwi na Bwina bwo mu gihugu cya Congo.

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos