Huye: Hari ahakigaragara ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa ku bashakanye

Ibiro by’akarere ka Huye

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Rango B mu murenge wa Tumba bavuga ko IHOHOTERWA hagati y’ abashakanye ryaba rituruka ku makimbirane aterwa n’ ubwumvikane buke ku bashakanye. Aba baturage basanga akenshi ihohoterwa rituruka k’ ubusinzi ndetse no kunywa ibiyobyabwenge na none bikaba bishobora guterwa no gucana inyuma ku bashakanye aho rimwe na rimwe umwe mu bashakanye ashobora kuba afite ingeso y’ ubusambanyi undi kwihangana bikamunanira bikazana amakimbirane atera ihohoterwa kuruhande rumwe. Ikindi bavuga ni uko hari igihe bituruka ku kutagira umunezero w’urukundo hagati y’ abashakanye aho usanga akenshi nk’umugore yinjizwa ku gikorwa cy’ imibonanompuzabitsina umugabo atamuteguye,  kuri ibi bakavuga ko akenshi abagore baba biriwe mu mirimo itandukanye nko guhinga n’indi mirimo yo murugo harimo guteka , kwita ku bana, noneho abagabo umunsi wabo bakawusoreza mukabari aho umugabo ataha yasinze agasaba ko baryamana umugore we atabyiteguye./

Ibi rero biteza amakimbirane ateza imirwano  mungo ishobora kuvamo no gukomeretsanya. Twabajije ababaturage batuye mu kagari ka Rango B icyo ubuyobozi bubafasha mu guhangana n’ ibi bibazo batubwira ko ubuyobozi bugerageza kubategurira ibiganiro nko mu mugoroba w’ababyeyi ariko ngo abenshi bagaragaraho ibyo bibazo ugasanga batitabirira izo gahunda kuko aho mu murenge wa Tumba ngo hakund akub aindaya ndetse n’inzererezi nyinshi ari na yo mpamvu aba baturage bavuga ko hakunda kugaragara ibikorwa by’urugomo.

Madamu Christine DUSABEYEZU

Madame Chrisitine Dusabeyezu ushinzwe uburinganire ndetse n’iterambere ry’umuryango mu karereka Huye avuga ko iki kibazo gihari akaba yatubwiye ko mu guhangana n’ikibazo cy’ ihohoterwa rikorerwa mu miryango Akarere ka Huye gafite gahunda zitandukanye zo kwigisha abaturage harimo umugoroba w’ ababyeyi, mu byo wibandaho harimo kwigisha kurwanya amakimbirane , kurwanya ko abana bata amashuri aho buri mubyeyi asabwa kuba ijisho rya mugenzi we.

Muri ino gahunda yo kurwanya ihohoterwa Akarere ka Huye na none gakorana n’amadini ndetse n’amatorero aho bafatanya mugutanga inyigisho ku bayoboke ba yo. Ahandi batangira ibiganiro bifasha imiryango ni ku munsi w’ umuganda rusange.

Madame Christine Dusabeyezu avuga ko agendeye kuri rapport bafite y’ abagaragayeho ihohoterwa rishingiye ririmo gukubita no gukomeretsa no iki kibazo kiri kugenda kigabanuka ugereranyije no mu myaka ishize.

 

Valentin KAMAYIRESI

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos