Muri Nyaruguru hari abagifite imyumvire ko umutungo ari uw’ umugabo gusa.

Abaturage batuye mu murenge wa Cyahinda Mu karere ka Nyaruguru bavuga ko  hakiboneka ihohoterwa rishingiye ku mitungo. Twaganiriye n’abaturage aho uwitwa Urayeneza Agathe utuye mu murenge wa Cyahinda avuga ko yahohotewe n’ umugabo we kuko agurisha  agurisha amatungo ndetse n’imyaka agakata ku isambu uko yishakiye akagurisha.

Akomeza avuga ko kubera ko batari barasezeranye yahisemo gusubira iwabo. Abandi baturage batuye aho Cyahinda bavuga ko ibihari aho bikigaragara ndetse no mu basezeranye kuko hari aho usanga umugabo ashobora kugurisha imyaka cyangwa itungo atabyumvikanyeho n’umugore aho asanga ari imwe mu ntandaro z’amakimbirane.

Madame Murebwayire Moreen ushinzwe uburinganire ndetse n’iterambere ry’ umuryango mu karere ka Nyaruguru avuga ko ikibazo cy ’ imyumvire y’uko umutungo ari uw’ umugabo gusa hari aho ukigisanga.

Agira ati: “hari abagifite imyumvire ko umugore agomba guteka, guhinga n’ indi mirimo yo mu rugo, ubundi ibindi bikaba ari iby’ umugabo. Aho umugabo yumva ko kuba yafata itungo cg imyaka akayigurisha atabyumvikanyeho n’umugore we ntacyo bitwaye.

Madamu Moreen MUREBWAYIRE

Uyu muyobozi akomeza avuga ati: “hari inyigisho dutanga muri gahunda zitandukanye cyane nko mu mugoroba w’ababyeyi aho tubereka ko kuba bareshya imbere y’amategeko banareshya k’ ugusangira umutungok uko baba barafatanyije no kuwushaka cyangwa barasezeranye ivanga mutungo rusange , kandi nkuko itegeko ribivuga urugo ntabwo ari urw’ umugabo gusa , ahubwo ni n’ urw’ umugore”

Madame Murebwayire akomeza avuga ko iki kibazo bagifatiye ingamba zo kwigisha bahereye ku rubyiruko kuko arirwo Rwanda rw’ejo. Ati: “bizagenda bihinduka kubw’ inyigisho turi gutanga”. Mu bindi avuga ko bizatuma ihohoterwa rishingiye k’umutungo irangira ni uko bari kwigisha abagore gukora akavuga ko umugore adakwiriye kwicara ngo ategereze ko umugabo azamuha byose,

 

Kamayirese Valentin

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos