Uburere buke ni kimwe mu bituma ubuzererezi budacika muri Huye

Gare ya Huye

Mu mugi wa Huye hagaragara abana benshi b’inzererezi usanga ku mihanda, amasoko ndetse na gare nk’uko bivugwa n’abo muri ako karere.

Benshi mu bo twaganiriye bavuga ko abo bana baza mu mihanda bitewe n’ ababyeyi batabitaho bihagije ndetse rimwe na rimwe bikava ku kibazo cy’ubukene n’amakimbirane mu miryango

Madame Dusabeyezu Chrisitine ushinzwe uburinganire n’ iterambere ry’umuryango mu karere avuga ko benshi mu bana baza mu muhanda bituruka ku burere buke bahabwa n’ababyeyi.

Uyu muyobozi ati: “Iyo umwana atitaweho hakiri kare agerwaho n’ ingaruka mbi nk’izo zo kujya mu buzima bwo mu muhanda, ubundi ugasanga yishoye mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi.”.

Yongeraho ati: “Abo tubona bose bishora muri izo ngeso si uko baba badafite ababyeyi ahubwo ni uko mu ikura ryabo batitabwaho n’ ababyeyi bagakura bangirika mu bitekerezo.”

Uyu muyobozi mu butumwa bwe ashishikariza ababyey iko iyo umwana akivuka, ababyeyi baba bagomba kumwitaho muri byose; avuga ko umwana aba akeneye gufashwa kugirango akure mu bitekerezo ndetse  n’umuco.

Avuga ko kugirango umwana akure neza, aba akeneye cyane ko ababyeyi bamugaragariza urukundo, bafata umwanya wo kuganira nawe. Yavuze kandi ko izi nyigisho ari zo bari gutanga mu biganiro bagirana n’ ababyeyi haba mu mugoroba w’ ababyeyi ndetse n’ inyigisho batanga banyuze mu madini n’ amatorero n’ ubwo hakiri ikibazo cy’ ubwitabire buke muri izi nyigisho ku ruhande rw’ abagabo.

Ikindi ni uko bari gusaba abanyamadini ko mu gihe bigisha abagiye gushyingirwa bajya barushaho kubabwira ku burere bukwiye guhabwa abana.

Uyu muyobozi yemeza ko gahunda akarere gafite bizeye ko izafasha imiryango guhindura imyumvire ku burere bw’umwana ku buryo ubu hari abana bamaze gufashwa gusubira mu miryango ndetse ko na bamwe mu bari barataye amashuli bafashijwe kuyasubiramo.

 

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos