Impaka kuri ‘facebook’ zirebana n’itangazo rikumira abatwite n’abonsa mu itorero

Mu gihe Komisiyo y’amatora ihamagara abashaka kuzitabira itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, rizaba kuva tariki 24 Kamena kugeza tariki 7 Kanama, 2019, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ntiryakiriwe mu buryo bumwe n’abakoresha urubuga rwa ‘facebook’, bamwe bavuga ko rikorera ivangura abagore, abandi babihakana.

Mu itangazo Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yashyize ahagaragara ku byo abazitabira itorero bagomba kuba bujuje, ingingo ya 7 ivuga ko abazitabira bagomba kuba badatwite kandi batonsa. Ibi bikaba byakuruye impaka ndende.

Nyuma y’uko Sylvie Nsanga, umwe mu Banyarwandakazi baharanira uburinganire bw’abagabo n’abagore, yagaragaje ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘facebook’ ko atishimiye itangazo ryasohowe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rivuga ko abagore batwite n’abonsa batemerewe kwitabira itorero ry’indangamirwa, hari abashyigikiye igitekerezo cye bagaragaza ko bitari bikwiye kubuza abagore batwite n’abonsa kwitabira itorero, abandi na bo bavuga bati nta mugore utwite wakagombye gukora imyitozo nk’ikorerwa mu itorero.

Ku rubuga rwe, Sylvie yanditse ati “Mbega inkuru ibabaje muri uku kwezi kwahariwe abagore! Mbuze icyo mvuga. Mbega itangazo rivuye muri Komisiyo y‘igihugu y’itorero! Ni gute itangazo nk’iri rishobora gusohoka mu gihugu nk’u Rwanda? Mwagakwiye gutegura iyo myitozo ku buryo buboneye ibitsina byombi. Naho rwose ibi bishimangira y’uko umugore utwite atemerewe kwitabira. Ibi rwose ni ivangura ritakwihanganirwa, cyane cyane noneho ku gihugu kizwiho guteza imbere abagore. Naho ngo umugore wonsa ntazitabire! Ni ubuhe bumuga se afite Bwana Bamporiki?

Akimara gutangaza aya magambo kuri uru rubuga rwa facebook, yasubijwe n’abantu b’ingeri zitandukanye. Mu bamusubije, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe wagize ati “Uratekereza koko ko umugore utwite cyangwa wonsa yamara iminsi 40 abyukira mu myitozo ya gisirikare?

Assumpta Sem. Hakizimana ati “Ariko banyarwanda, banyarwandakazi, aho ntimuzahabwa agaciro n’uburenganzira, mukagera aho mukibagirwa n’uko Imana yaturemye? Ko mwese mwabonye imyitozo ihakorerwa na gahunda y’umunsi, uretse kwanduranya ninde wakwifuriza uwe kuhajya atwite cyangwa yonsa koko? Ese ko umwaka atari mwinshi, kuki umeze gutyo atarindira umwaka utaha cyangwa ukurikira? Oya ntimukiyenze. None ngo kuko twahawe uburenganzira tujye kubaka hejuru y’ibisenge n’impinja cyangwa dutwite?

Uwitwa Ndagijimana Ibrahim we yanditse ati “Abagore batwite bagomba kwitabwaho erega. Igihugu nk’u Rwanda cyubahiriza uburenganzira bw’umugore nticyakwemerera umugore utwite gukora imyitozo ivunanye, ishobora gushyira ubuzima bw’uwo mubyeyi n’umwana atwite mu kaga.

Isaac Nyarwaya, undi mu bakurikiraga izi mpaka yagize ati “Ndumva twagakwiye kwibuka ko abagore bonsa n’abatwite badahejwe muri iki gikorwa, kuko nubundi bashobora gutegereza bakazagikora umwaka ukurikiyeho kuko ari ngarukamwaka.

Mu gihe bamwe bagaragazaga ko itangazo ntacyo ritwaye, hari abandi baryamaganiye kure

Uwitwa Cecile U. Kirke-Smith yagize ati “Nari ntwite inda y’amezi ane igihe nitabiraga ibyitwaga ingando icyo gihe. Nari meze neza kandi ndumva nashimira ingando zamfashaga gukora imyitozo ngororamubiri yamfashije kubyara umwana ukomeye, ubu wujuje imyaka 16. Rero hoya. Narahabaye kandi narabikoze, rero ntibyakabaye ikibazo. Nimureke abagore bifatire icyo cyemezo, ariko mutabaheje. Ntawe bifasha.”

Alice Bamusime, yashimiye Sylvie kuba yazamuye iki kibazo. Yagize ati “Wakoze cyane Sylvie kuvuga ibi bintu. Umwanditsi akwiye kwemera ko yanditse amakosa akanayakozora. Atari ibyo, byaba ari bibi kuko ari ivangura rikorewe abagore. Mfite ubwoba ko ibi bikomeje wasanga n’abatanga buruse z’amashuri babyiganye n’ahandi n’ahandi ivangura rikorerwa abagore rikahagera.”

Uwitwa Colette Hughes ati “Birumvikana cyane ko umubyeyi utwite akora imwe mu myitozo ngororamubiri imutegura kugira ngo bizamworohere igihe cyo kubyara. Atari ibyo twaba twiyibagije ko bakuru bacu na barumuna bacu bo mu cyaro barinda bajya kubyara bagihinga kandi banavoma.”

Hari abasanga itangazo ryanditse nabi

Mukantabana Crescence, na we ni impirimbanyi y’uburinganire ati “Nsanga Sylivie, iki ni ikibazo kiri mu mitekererereze y’abateguye iyi baruwa, ntabwo bari bakwiye kubishyiramo, abo bireba niba bibagoye ntibabijyamo.

Impaka zirakomeje, mu gihe tukigerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Ikuzo T. Réalité

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos