Kigali: Abarimu n’ababyeyi bahuguwe ibijyanye n’ubumuga bwa ‘Autisme’

Kuri uyu wa gatanu, i Kigali, nibwo hasojwe amahugurwa ku bumuga buzwi nka ‘Autisme’ yateguwe na Autisme Rwanda, yahawe abashinzwe gufasha abana babana n’ubu bumuga ndetse n’ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cya ‘autism’.

Amahugurwa ku myitwarire n’uburyo bwo gufasha abana babana n’ubumuga bwa ‘autisme’, yatanzwe n’inzobere ziturutse muri Leta ya Louisiana muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n’ikigo cya Autisme Rwanda.

Abarimu n’ababyeyi barerera mu kigo cya Autisme Rwanda

Aya mahugurwa amaze icyumweru cyose akaba yatanzwe na zimwe mu nzobere zo mu kigo cya St Nicolas arizo Joe Hacker, Colleen Cornwall, Tausha Kordisch ndetse na Zach Storer.

Abatanze amahugurwa bavuga ko ababana n’ubu bumuga bishobora kugenda bigabanuka igihe bitaweho bihagije kandi bagahabwa ubufasha bwose bukenewe hakiri kare.

Joe Hacker, umwe mu batanze amahugurwa, aragira ati “Abana bafite ubumuga bwa ‘Autisme’ bagira ibimenyetso byinshi bitandukanye. Hari abo usanga bafite ubumuga bwo kutavuga, hari abo usanga bakunda kwigunga, ndetse hari n’abo usanga badakunda gusabana n’abandi. Ariko aba bose iyo bafashijwe hakiri kare ubu bumuga bugenda bugabanuka.”

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu ababana n’ubumuga bwa ‘Autisme’ bagomba kwitabwaho mu buryo bwihariye.
Yongeyeho ko Autisme Rwanda ari ikigo bahisemo gukorana na cyo ngo bashyigikire gahunda zacyo zo kwita ku baba bafite ubu bumuga.

Inzobere mu bijyanye n’ubumuga bwa autisme, bahugura abarimu n’ababyeyi

Ati “Twaje mu Rwanda ngo dutange amahugurwa ku barimu bigisha aba bana kandi babana na bo umunsi ku munsi ndetse n’ababyeyi babo. Twabahuguye uburyo bwo kwegera abana, kubafasha no kubatoza ibintu byinshi bitandukanye bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Joe Hacker (uwa kane iburyo), abarimu n’ababyeyi bafatira hamwe ifoto y’urwibutso

Ababyeyi barerera muri iki kigo bahamya ko hari byinshi bungukiye muri aya mahugurwa, ndetse no ku bufasha bahabwa na Autisme Rwanda muri rusange.

Gahongayire Illuminée ni umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo. Yagize ati “Mbere y’uko njyanayo umwana wanjye, ntiyashoboraga kwicara hamwe, ntiyashoboraga kwigaburira, ntiyikarabyaga, yewe ntiyemeraga no gufata ikaramu. Ariko mu gihe ahamaze, byibura amaze kumenya kwigaburira, asigaye azi kwandika imibare, n’utunyuguti dukeya. Mu by’ukuri iki kigo cyaje ari igisubizo ku babyeyi bafite abana babana n’ubu bumuga, kuko badufasha guha abana umurongo, ndetse bagera no mu rugo tugakomeza kubitaho, bityo bikabafasha kugenda boroherwa vuba.”

Yunganiwe kandi na mugenzi we witwa Kayitesi Betty, nawe wagize ati “Turashimira Autisme Rwanda, yaje kudufasha kwita ku bana bacu, bakabaduhera uburere n’ubufasha. Nanjye ndishimira intera umwana wanjye atera buri munsi. Aya mahugurwa rero yadufashije kwegerana nk’ababyeyi, tugasangira inkuru zacu, tugahugurana hagati yacu, muri make tukarushaho no kugirana inama.”

Rosine Duquesne Kamagaju, Umuyobozi wa Autisme Rwanda avuga ko kuva izi nzobere zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagera mu Rwanda, zabahuguye ibintu byinshi bazifashisha mu bikorwa byabo bya buri munsi byo kwita ku bana babana n’ubumuga bwa ‘autisme’.

Ati “Twabonye impinduka nyinshi, twize byinshi kuva bagera mu Rwanda baje kuduhugura. Badusigiye ubumenyi bwinshi, bugiye kuzajya bukoreshwa n’abarimu b’aba bana ndetse n’ababyeyi babo. Badusobanuriye byimbitse ibya buriya bumuga, kandi abarimu bacu babyishimiye, kuko bizabafasha kwita kuri aba bana bacu neza.”

Rosine Duquesne, Umuyobozi wa Autisme Rwanda

Akomeza avuga ko bagiye basura ababyeyi batandukanye kugira ngo babereke uko bagakwiye kwita ku bana babo igihe bari mu rugo. Avuga ko hari abo bimaze gufasha mu buryo bugaragara, yongeraho ko hari n’abandi bagikeneye ingufu n’umwanya mwinshi kugira ngo barebe ko habaho impinduka.

Aya mahugurwa abaye mu gihe World Health Organisation, muri raporo yayo yo kuwa 4 Mata 2017, igaragaza ko ku isi, umwe mu bana 160 aba afite ubumuga bwa ‘Autisme’.

Ikuzo T. Réalité

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos