Abafasha abafite ubumuga bwa Autisme barasabirwa amahugurwa ahagije

Tariki ya 2 Mata,ni umunsi ngarukamwaka hizihizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ubumuga bwa Autisme ku isi. Mu Rwanda, uyu munsi wizihirijwe ku cyicaro gikuru cya Autisme Rwanda giherereye ku Gisozi. Bamwe mu bitabiriye bagaragaje ko hakenewe amahugurwa ahagije ku bafasha abana babana n’ubumuga bwa Autisme.

Muri ibi birori byabimburiwe n’imbyino z’abana, wabonaga ku maso y’abana nta kigaragara kibatandukanya n’abandi bana basanzwe. Bari bafite ibyishimo, banezerewe, bakina, baseka.

Ibi birori byitabiriwe na Peter H Vrooman, Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika. Yagize ati “ Abantu bagomba gukangurirwa ubu bumuga, bakamenya icyo ari cyo, ndetse bakanamenya uburyo bwo gutwaramo aba bana baba babufite.” Yasoje ashimira imbaraga ikigo cya Autisme Rwanda cyashyize mu gufata aba bana ndetseno kubafasha muri rusange.

Peter H. Vrooman, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Muvunyi Zuberi ,m uijambo rye, yavuze ko ubumuga bwa Autisme buhangayikishije Minisiteri, cyane cyane ko nta n’imibare ifatika mu Rwanda.

“Minisiteri iri gushyira imbaraga mu gutegura amahugurwa y’abarimu, ndetse no mu gufasha abandi bana bari mu zindi ntara z’igihugu, dore ko ari nabo benshi. Bakeneye nabo kubona ubu bufasha, kugira ngo bakurikiranwe nabo hakiri kare, bityo amahirwe yo koroherwa yiyongere.”

Yanagarutse ariko ku ngingo y’uko hakenewe ubufasha mu byerekeye amahugurwa ndetse n’ubufasha bwo kwita kuri aba bana babana n’ubu bumuga.

Muvunyi Zuberi, intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima

Nimbona Gretta, umwe mu babyeyi bafite umwana ufashirizwa muri Autisme Rwanda, avuga ko kugira ngo umwana ubashe kumufasha bisaba kubanza kwakira ko atandukanye n’abandi. “Icya mbere ho, kugira ngo umwana ubashe kumufasha, bisaba ko winjira mu isi ye, ukakira ko atandukanye n’abandi, bityo ukabasha no kumufasha.”

Avuga ko kugira ngo amenye bwa mbere ko umwana we afite ubu bumuga, yabibwiye no ku ishuri. “ Umwana wanjye rwose yarinze agera ku myaka itatu ameze nk’abandi, avuga n’utugambo dukeya, tumwe n’abandi bana bavuga. Gusa nyuma ho gatoya ageze mu ishuri, natangiye kubona utubazo, atitwara nk’abandi,ndetse n’ibyo bamubwiye gukora ku ishuri ntabikore.”

Akomeza agira ati “Byaranangoye cyane, nibaza niba se bizakira, cyangwa bitazakira, dore ko icyo gihe nta n’inzobere zabaga mu Rwanda. Muri make nagiye kubyakira bingoye cyane. Autisme Rwanda rero yaje ari igisubizo, kuko baramufasha cyane, natwe bakatumenyesha, kugira ngo tumenye natwe uko tumufasha mu rugo .”
Gretta kandi yasoje agira abandi babyeyi inama. “ Icya mbere, nuko kugira ngo ubashe gufasha umwana, ugomba kubanza kubyakira, kuko iyo wabyakiriye ubasha no kunganira abarimu mu nyigisho baha aba bana, ari naho umwana abasha kugira icyo yageraho. Ndanabashishikariza kutagira isoni zo kujyana abana babo ku bigo nk’ibi bitanga ubufasha.”

Rosine Duquesne Kamagaju, Umuyobozi wa Autisme Rwanda

Uhagarariye Autisme Rwanda, Madamu Rosine Duquesne Kamagaju yavuze ko hakiri intambwe nini mu kurwanya ubu bumuga. “Mu myaka itanu tumaze, ibyo ari byo byose hari intambwe tumaze gutera mu kurwanya iyi ndwara, dufasha aba bana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iki gikorwa ndashishikariza abantu bose kukigira icyabo, batitaye ku kuba bafite umwana uyirwaye cyangwa batamufite, kugira ngo dufatanye guhashya ubu bumuga muri rusange. Imbogamizi dukunda guhura nayo nuko muri sosiyete, abantu benshi bakunze kubyitirira uburozi, kandi nanone nuko kugeza ubu hataravumburwa igitera indwara ya Autisme, n’ubu haracyakorwa ubushakashatsi”

Abahanga bavuga ko umuntu ufite ubumuga bwa Autisme bitamubuza gukora indi mirimo isanzwe nk’ubwarimu, ubuvuzi, n’ibindi

Ikuzo Teta Réalité

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos