Bamwe bakiriye neza imbabazi Perezida yahaye abagore bihekuye n’abakuyemo inda

Kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatanze imbabazi ku bagore n’abakobwa bari bafungiwe icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda. Aya makuru yakiriwe neza n’abantu batandukanye, bamwe bavuga ko bigiye guharurira inzira itegeko rizemeza ko gukuramo inda byemewe kandi bidashyira abagore batwite mu kaga.

Mu nama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa gatatu, tariki 3 Mata 2019, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ngingo ya kabiri y’ibyemezo byayo, haranditse hati “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagore n’abakobwa 367 bose bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.”

Chantal Umuhoza, Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda uharanira inyungu rusange, Spectra, akaba kandi umwe mu bagore bakiri bato baharanira uburinganire, uburenganzira bwa muntu by’umwihariko uburenganzira bw’abagore yagize ati “Iyi ni inkuru nziza numvise muri uyu mwaka. Turizera ko Minisiteri y’Ubuzima igiye kwihutisha ibijyanye n’iteka rirebana no gukuramo inda, aho gukuramo inda bizaba bitakiri icyaha, ahubwo bizaba ari serivisi itangwa ku buryo bubereye buri Munyarwanda yo gusigasira ubuzima bw’ababyeyi, bikaba bizanagabanya impfu za hato na hato z’ababyeyi batwite n’abana bapfa bavuka.”

Redempta Ruzindana, umwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore n’uburenganzira bw’abana, we yagize ati “Ni ibyishimo pe! Ndumva amarangamutima y’uruvangitirane! Ese nta kuntu twakwandikira Perezida wa Repubulika tukamushimira? Hari icyizere ko n’iteka rijyanye no gukuramo inda rigiye gusobanuka.”
Umwe mu babyeyi wari ufite umwana ufungiye icyaha cyo gukuramo inda, akaba atifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko amasengesho amaze iminsi asenga yahawe igisubizo. Yakomeje agaragaza ko mu muryango wabo bumvaga hariho akarengane kakorewe umwana wabo mu gihe inda yayikuyemo nyuma yo gufatwa ku ngufu akisanga yarasamye.

Yagize ati “Imana yumvise gusenga kwanjye. Nahoraga nibaza agahinda k’umwana wanjye bafashe ku ngufu bakamutera inda, akaza kuyikuramo bikozwe na muganga, barangiza bakamufunga ngo yari afite imyaka y’ubukure. Umwana wanjye yahohoterwaga kabiri! Perezida wa Repubulika, Imana ijye ihora imuha umugisha.”
Annette Natukunda Mukiga nawe yagize ati “Nyakubahwa Perezida, aya ni amakuru ashimishije rwose. Byadushimisha gukuramo inda bibaye byemewe n’amategeko, kubera ko byarinda ubuzima bw’aba bagore n’abana batwita, bakoreshaga uburyo bwa magendu bakuramo inda, bityo bamwe bikabaviramo impfu, ndetse abafashwe babigerageza bagahanwa uko bikwiriye.”

Mu Rwanda , gukuramo inda bigenwa n’itegeko mu gihe habayeho gusambanya umwana no gufata ku ngufu, gushyingirwa ku gahato, guterwa inda n’uwo mufitanye isano ya hafi n’igihe bigaragara ko iyo nda ishobora guteza ibyago umwana na nyina. Mu ivugururwa ry’itegeko, ubu icyemezo ntikigifatwa n’urukiko, ahubwo gifatwa n’umuganga ubifitiye ububasha n’umubyeyi utwite cyangwa agahagararirwa mu gihe atarageza imyaka y’ubukure.

Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yatangaje ko iteka rigena ibijyanye no gukuramo inda riri hafi gusohoka.

Ikuzo Teta Réalité

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos