Busasamana: Bamwe batanga amakuru atari yo bikabashyira mu byiciro bitabakwiriye

Hashize imyaka itatu abaturage bashyizwe mu byiciro bishya by’ubudehe, kugira ngo bitangire gukoreshwa n’inzego zitandukanye za Leta muri gahunda zireba abaturage. Bamwe mu batuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bavuga ko batishimiye ibyiciro bashyizwemo, ubuyobozi na bwo bukavuga ko bakwiye kwita cyane ku makuru batanga, kuko usanga hari abatanga atari yo, bakazisanga mu byiciro bitabakwiriye.

Umurenge wa Busasamana utuwe n’abaturage bagera kuri 30.297, bivuze abaturage 1006 kuri kilometero imwe. Abenshi muri aba baturage batunzwe n’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibirayi n’imboga ndetse n’ibindi bihingwa. Ni abaturage ubwabo bemeza ko barimo abifite, bahinga hanini bakeza bakagemurira n’amasoko. Bavuga kandi ko bafitemo n’abatishoboye biganjemo abakecuru n’abasaza, ari na bo babona bonyine bakwiriye kujya mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, abandi bakajya mu byiciro bisigaye.

Abakecuru, abasaza n’abatishoboye ni bo basabirwa icyiciro cya mbere cy’ubudehe

Nyiranshuti Beatrice, ati “Muri uyu murenge turahinga bikera, duhinga ibishyimbo, tugahinga ibirayi ndetse n’imboga kandi tureza pe! Abakecuru n’abasaza rero ni bo bakwiye gusa kujya mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko nk’abantu bakiri bato bafite imbaraga zo guhinga, bakwiye kujya mu bindi byiciro, usibye abatishoboye.

Bamwe muri aba baturage b’umurenge wa Busasamana, bavuga ko batanze amakuru ku mibereho yabo, bukeye ibyiciro bije, basanga bashyizwe mu byiciro bidakwiranye n’uko babayeho.

Harelimana Leon ati “Kubera ko tutari twarabwiwe icyo ibyiciro by’ubudehe bigiye kuzakoreshwa, wasangaga umuntu atanga amakuru atari yo, akavuga ngo arahinga, areza, ariko abeshya. Njyewe ubwanjye sinishimiye icyiciro cy’ubudehe ndimo, ndi mu cya gatatu kandi nagombaga kuba ndi mu cya kabiri. Nk’ubu abana banjye bazatangira kwiga mu mashuri yisumbuye umwaka utaha, mbure ayo kubishyurira kandi nitwa ngo ndahinga ndetse ndi no mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.”

Gutanga amakuru atari yo byabagizeho ingaruka

Hitimana Jean Marie Vianney na we yemeza ko habayeho gutanga amakuru atari yo, akabyita kwirarira. Aragira ati: “Urebye hagiye habaho kwirarira kuri bamwe mu baturage, bagatanga amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri, bakavuga imitungo badafite, maze ugasanga umuntu wagombaga kuba ari mu cyiciro cya mbere bamushyize mu cyiciro cya gatatu.

Akomeza avuga ko byagiye bibagiraho ingaruka cyane cyane mu gihe cyo kwishyura mituweri, bamwe bikabananira kuko bari mu cyiciro kiri hejuru, bakagombye kuba mu cyiciro cya mbere. Yongeraho, ko bamaze kubasobanurira ko ibyiciro bigiye guhinduka, noneho bagatanga amakuru y’ukuri.

Yunganirwa na Munganyinka Valentine uri mu cyiciro cya mbere, uvuga ko ari we witangiye amakuru. Ati “Ndi mu cyiciro cya mbere, nta wanshyizemo, ni amakuru nemeza ko ari ukuri nitangiye. Bampaye urupapuro ndandika, mvuga uko mbayeho n’ibyo mfite. Ibyiciro bigarutse nza mu cyiciro cya mbere. Amakosa rero ni ay’abaturage bagiye babeshya uko babayeho, bakirarira. ugasanga umuntu atunze nk’isafuriya imwe gusa asimburanamo amafunguro, ariko yarangiza akabeshya ngo afite imitungo, ngo afite inka, kandi atagira n’ibyo atekamo!

Hari icyizere ko mu byiciro bishya bigiye gusohoka, hari ibizakosorwa

Mu byiciro by’ubudehe bicyuye igihe, abaturage barahuraga mu nteko rusange, bagatanga amakuru, akaba ariyo ashingirwaho bashyira bagenzi babo mu byiciro. Kuri ubu rero hari abakozi bakusanya amakuru, bagenda basanga abantu aho batuye bakababarura.

Ku kibazo cy’abaturage batanga amakuru atari yo bigatuma bisanga mu byiciro batishimiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko mu ikusanyamakuru azashingirwaho mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bitaha, abashinzwe gukusanya amakuru bigerera mu rugo rwa buri muturage, bagashyira amakuru yose muri ‘system’ ya telefoni igendanwa, ariko bakanasuzuma ko amakuru umuturage arimo kubaha ari ay’ukuri koko.

Aragira ati “Abaturage twarabahuguye bihagije ko bagomba gutanga amakuru nyayo ajyanye n’imibereho yabo. Ariko dufite n’icyizere ko amakuru azaba yatanzwe ari ay’ukuri kuko abashinzwe kuyakusanya bigerera mu rugo rwa buri muturage, nabo bakihera amaso ko ibyo ababwira koko ari ko bimeze. Ibyo turizera ko bizatuma abaturage bakira neza ibyiciro by’ubudehe bazahabwa bijyanye n’uko babayeho“.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Busasamana

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi cyakozwe n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro, Pax Press, mu murenge wa Busasamana, abaturage bavuze ko mu nteko rusange yabo ubwo batangaga ibitekerezo ku buryo ibyiciro by’ubudehe byavugururwa, bifuje ko byaba bine, ariko bigahindurirwa amazina, aho bifuje ko icyiciro cya mbere cyakwitwa ‘ndengera’ kikajyamo abakecuru n’abasaza n’abandi batishoboye. Icya kabiri kitwa ‘nyunganira’, icya gatatu cyikitwa ‘terintambwe hanyuma icya kane kikazitwa ‘icyerekezo’.

Ikinyamakuru valuenews.com cyandikira mu Rwanda, giherutse gutangaza ko ibyiciro by’ubudehe byaba bigiye guhabwa amazina ari bitanu, icya mbere kikitwa’ndinda’, icya kabiri ‘ingemwe’, icya gatatu kigahabwa izina ‘uruyange’, icya kane kikitwa ‘bandebereho’ naho icya gatani=u ari na cyo gisoza kikitwa ‘rugerabicu’.

Peace Hillary

It's only fair to share...Digg thisEmail this to someoneShare on FacebookShare on Google+Tweet about this on TwitterShare on LinkedInPrint this pageShare on TumblrShare on YummlyShare on RedditFlattr the author
Buffer this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Watch our videos